Umukobwa wo mu Karere ka Nyaruguru wiziritse ku mwarimu wigisha mu ishuri ribanza riherereye mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, ashaka ko amurongora ku keza n’akabi cyangwa akamuha amafaranga miliyoni ebyiri (2,000,000 Frw), yavuye ku izima azinga utwe asubira iwabo.https://imirasiretv.com/nyanza-umukobwa-uherutse-gutorokwa-numwarimu-yashakaga-ko-babana-arembeye-mu-bitaro/
Ni icyemezo cyatunguranye kuko yari amaze igihe avuga ko atwitiye mwarimu, ndetse yararwaye ajyanwa kwa muganga, nyuma yo kuvurwa yaanga kwishyura ibitaro kugeza uwo murezi abyishyuye. Amakuru avuga ko uyu mukobwa akiva mu Bitaro yahise asubira mu gace mwarimu yari acumbitsemo yaka indaro, maze uwo mwarimu yari yarihebeye amuha itike asubira iwabo mu Karere ka Nyaruguru.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, yavuze ko ari bo bagiriye inama uyu mukobwa, bakamubwira ko icyiza yasubira iwabo mu Murenge wa Munini avukamo, arabyumva ndetse na mwarimu yemera kumuha itike.
Hari amakuru avuga ko uriya mwarimu yahaye uwo mukobwa amafaranga ibihumbi makumyabiri na bitanu (25,000 Frw), yarangiza akamubwira ko inda nivuka bazayirera. Ikibazo cyashinze imizi aho umukobwa yaje gusura mwarimu bakaryamana maze umukobwa akavuga ko atasubira iwabo kuko yarongowe cyangwa agahabwa miliyoni ebyiri y’u Rwanda ibyo Mwarimu yateye utwatsi.
INKURU YABANJE
Nyanza: Umwarimu yazanye umukobwa mu nzu ye ngo binezeze none yanze gutaha