Umukobwa wo mu Karere ka Nyaruguru wagiye gusura umwarimu ucumbitse mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, akanga gutaha avuga ko ‘baryamanye’, yamaze kuvuga ko uyu mwarimu yamuteye inda, bikanamuviramo uburwayi, mu gihe avuga ko uwo mwarimu yanze kwishyura ibitaro avuga ko barangizanyije.
Uko bwije n’uko bukeye niko iyi nkuru y’uyu mukobwa wagiye gusura umwarimu wigisha muri rimwe mu mashuri abanza yo mu Murenge wa Busasamana, ikomeza kuzamo ibirego bishya, kuko ubwa mbere uyu mukobwa yangaga gutaha avuga ko ashaka kubana n’uwo mwarimu avuga ko ‘baryamanye’, gusa uyu mwarimu akavuga ko atiteguye kuba yashinga urugo.
Nyuma y’iminsi mike babana uyu mukobwa yabwiye mwarimu ko ashaka miliyoni 2 Frw kugira ngo amuvire mu rugo, mu gihe undi yemeraga kumuha ibihumbi 80 Frw, hanyuma uyu mwarimu ntiyabyumva ahubwo azana n’abasore bari kuri moto bagapakira ibyari mu nzu byose niko guhita atoroka akamusiga hanze y’inzu yakodeshaga. Gusa ku munsi wakurikiyeho byaje kumenyekana ko uriya mukobwa yaje kurwara akajyanwa mu Bitaro, ndetse Ubuyobozi bw’Akarere bugahamagaza uyu mwarimu bumusaba kubanza kuvuza uriya mukobwa.
Uyu mukobwa urwariye mu Bitaro by’Akarere ka Nyanza, aganira na UMUSEKE yavuze ko ajya kuza mu rugo rw’uyu musore yari yijejwe ko bagiye kubana. Yemeza ko amaranye na mwarimu amezi atatu, aho babanye mu munyenga w’urukundo kugeza naho yamusuye bwa mbere i Nyanza yanga ko baryamana gusa agarutse umuhungu yasabye umukobwa ko baryamana maze mwarimu abanza no kurahira indahiro irimo amagambo atandukanye nka ‘Sinzaguhemukira’.
Yagize ati“Njye ndamukunda niyo yava mu Rwanda akajya hanze y’igihugu indahiro yarahiye ntizatuma atuza ku buryo nifuza ko tubana.”
Kugeza ubu umukobwa ari mu bitaro by’akarere ka Nyanza aho yari yagiye kurwarira ku wa 27 Nzeri 2024 maze kuwa 29 Nzeri 2024 ibitaro bya Nyanza biramusezererera ariko yabuze ubwishyu bw’ibitaro. Yavuze ko yari yajyanywe kwa muganga na mwarimu yita umugabo we maze babaca amafaranga arengaho gato ibihumbi 38 mwarimu asohoka amwizeza ko agiye gushaka amafaranga ntiyagaruka.
Avuga ko urugendo rwo gutangira gukundana na mwarimu rwatangiriye mu karere ka Huye, musaza we amusabye ko yaza kubareba abazaniye ikigage aho uriya mukobwa yakoraga (akazi atavuze). Yageze i Huye maze basanga mwarimu ariwe utetse ahishije arabagaburira maze uwo musaza we arabahuza mu bihe bitandukanye bakajya basohoka umukobwa yanabihishe musaza we.
Umunyamakuru wa UMUSEKE yabajije umukobwa mu gihe umwarimu yakomeza kuvuga ko adashaka kuzabana nawe icyo azakora. Agira ati“Sinakwizirika kutanshaka azampe impamba ya miliyoni ebyiri kandi abikore vuba zitariyongera cyangwa ankodeshereze inzu i Nyanza bitaba ibyo tuzahangana mpaka.”
Mu gihe mwarimu avuga ko uwo mukobwa yamurangiwe n’umuntu biganaga nubwo yavugaga ko ari musaza w’uwo mukobwa ariko akeka ko ari imitwe bari bamukinnye. Avuga ko bamaranye amezi abiri bamenyanye nuriya mukobwa kandi umukobwa ubwe ariwe wamutelefonnye ngo aze amusure nawe arabimwemerera ariko kuvuga ko yaje ngo babane byo ataribyo no kuvuga ko bahuriye i Huye.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Nyanza bwemera ko uriya mukobwa bumufite akaba yarasezerewe gusa hari amafaranga asabwa kwishyura ibitaro akiri gushakisha.
INKURU YABANJE
Nyanza: Umwarimu yazanye umukobwa mu nzu ye ngo binezeze none yanze gutaha