Nyanza: Umunyeshuri wa Kaminuza araregwa gushuka umwana ufite uburwayi bwo mu mutwe akajya kumukorera igikorwa cyashenguye imitima ya benshi

Umunyeshuri witwa Ntawukenya Prince w’imyaka 24 y’amavuko, usanzwe ari umunyeshuri wa Kaminuza ya Hanika Anglican Integrated Polytechnic iherereye mu Karere ka Nyanza, akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa utaruzuza imyaka y’ubukure ndetse ngo unafite uburwayi bwo mu mutwe.

Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana mu Karere ka Nyanza ko uyu munyeshuri wiga muri Kaminuza yahuriye mu nzira n’umwana utaruzuza imyaka y’ubukure aramushuka yitwaje telefone amujyana mu nzu aramusambanya dore ko bahereye saa munani(14h) z’igicamunsi kugera saa moya z’umugoroba(19h).

Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko hari abatangabuhamya bemeza ko babonye uyu mwana ajya mu bwogero bw’uyu munyeshuri, bityo bigakekwa ko uyu mwana yaba yarasambanyijwe n’uyu musore wigaga ataha. Uhagarariye Ubushinjacyaha yavuze ko kandi indi mpamvu yashingiweho ni uko aba batangabuhamya bavuze ko telefone y’uyu mwana yasanganywe uyu musore bikekwa ko yakoze iki cyaha.

Umucamanza ahaye ijambo uyu musore, ntiyavuze amagambo menshi cyakora yahakanye ko atigeze asambanya uyu mwana ahubwo yarasanzwe aza aho yabaga (Prince) yabaga akanahazana n’abandi bana benshi kandi aho yabaga (Prince) uyu mwana yarahazi.

Ubushinjacyaha bukomeza busaba ko uyu musore yakurikiranwa afunzwe kugirango hakomeza kubaho iperereza kuri iki cyaha.

Uwunganira uregwa, Me Mpayimana Jean Paul, ahawe ijambo yabwiye Urukiko ko ikirego ubwacyo cyatanzwe na nyina w’uriya mwana kandi na nyina ubwe yemera ko umwana we afite uburwayi bwo mu mutwe. Me Mpayimana yisunze ingingo z’amategeko akavuga ko umuntu ufite uburwayi bwo mutwe adashobora gutanga ubuhamya abibwira undi ngo abihe agaciro kugeza naho ajya no kubiregera Urukiko.

Me Mpayimana yasabye Urukiko ko ubuhamya bw’abatangabuhamya bagizwe na nyina w’umwana ari nawe watanze ikirego ndetse n’ubuhamya bwa mukuru w’umwana bwose bwemeza ko uriya mwana ufite uburwayi bwo mutwe yasambanyijwe buteshwa agaciro kuko bunavuguruzanya kandi nabo ubwabo batabonye umwana asambanywa koko.

Yakomeje yunganira umukiliya agira ati “Ni gute umuntu asambanywa nta menye niba uwamusambanyije yakoresheje agakingirizo cyangwa atagakoresheje, Ni gute umuntu bamusambanya ntabone umwenda w’imbere w’uwamusambanyije? Ni gute umuntu asambanywa ntabone igitsina cy’uwamusambanyije?”

Inkuru Wasoma:  RIB yavuze uburyo Kazungu wicaga abantu akabahamba mu rugo rwe yatoranyaga abo yica

Me Mpayimana yavuze ko mu ibazwa ry’umwana yavuze ko yinjiye mu nzu abona ibiringiti n’ibara ryabyo n’amashuka akabibona akaba yaranabivuze. Ati “Nyakubahwa mucamanza umuntu usanzwe uza mu rugo kandi we yarasanzwe anahazana n’abandi kumenya ibara ry’ibiringiti birasanzwe nta gishya kirimo.”

Yakomeje avuga ko umwana yabajijwe ibyo yaba yarabonye maze umwana agasubiza ko ntacyo yabonye kandi atigeze anabona umwenda w’imbere w’ukekwa kumusambanya. Ndete ngo mu ibazwa uyu umwana yabajijwe niba baramusambanyije bakoresheje agakingirizo maze umwana mugusubiza ati “Ntabyo nzi”.

Me Mpayimana akomeza avuga ko yagize amakenga ku kuba uyu mwana yarabajijwe niba yarasanzwe akora imibonano mpuzabitsina mugusubiza ati “Bwari ubwa mbere”, kandi yaravuze ko nta kintu yigeze abona ubwo yasambanywaga. Ati “Nyakubahwa mucamanza umuntu asambanye bwa mbere ari isugi nta maraso ava siko bisanzwe bizwi?”

Yavuze ko kandi nyina w’umwana ajya gutanga ikirego yavuze ko umwana we afite imyaka 14 naho nyirubwite we yavuze ko afite imyaka 15 y’amavuko naho icyemezo cy’amavuko nacyo kikagaragaza ko afite imyaka 16.

Yagize ati “imyaka y’uwakorewe icyaha n’ikintu gikomeye cyane kandi nicyo cyangombwa cy’amavuko cyatanzwe na muganga atabyemerewe kuko ubifitiye ububasha ari umwanditsi w’irangamimerere bityo nta gaciro nacyo ubwacyo gifite.”

Me Mpayimana yabwiye urukiko ko iyo telefone ubushinjacyaha bwibeshye ahubwo iyo telefone yarifitwe n’uwo bikekwa ko yasambanyijwe yari iy’uriya munyeshuri yayimwibye akaba yaranariho amushaka ngo ayimuhe.

Yasoje asaba urukiko ko umukiriya we akwiye gukurikiranwa adafunzwe, abwira urukiko ko rwamurekura agakomeza gukurikirana amasomo ye dore ko ari nabyo byamuzanye i Nyanza. Mu gihe kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana, ariko ngo nta gihindutse urubanza rwe rurasomwa muri iki Cyumweru.

IMIRASIRETV tuzakomeza gukurikirana amakuru y’iby’uru rubanza

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved