Ku mugoroba wo ku wa 01 Ukwakira 2024, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umuyobozi w’Umudugudu wa Rwamagana mu kagari ka Nyabinyenga mu Murenge wa Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza, akekwaho gukora Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 2024. https://imirasiretv.com/abajura-bateye-kiliziya-gatolika-bica-umuzamu-wari-uharinze-biba-namaturo/

 

Ephron Hakizimana w’imyaka 66 y’amavuko ari mu maboko y’ubutabera, nyuma y’uko umwe mubarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wo muri kariya Kagari, yavuze ko hari abaturage bavugaga ko hari abantu bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse hari n’agahanga k’umuntu kabonetse bakavuga ko uwo muntu yishwe n’uwo wari umukuru w’umudugudu.

 

Uyu muturage aganira n’ikinyamakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru yagize ati “Muri Gacaca ntawamuvuze, n’abantu bamuvumbuye bafunzwe ari nabo bamushinja.”

 

Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Cyabakamyi, Bizimana Felix yemeje ko uriya muyobozi yatawe muri yombi gusa nawe hari uko yarabiziho. Ati“Nanjye hari uburyo narimbizimo hari abantu bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 bashyirwa ahantu na n’ubu ntibarakurwamo ngo bashyingurwe neza, gusa njye nari naramenye neza aho bari cyangwa ngo menye ababishe nibyo twari tugikurikirana kandi bavugaga ko ari muri uriya mudugudu yayoboraga.”

 

UMUSEKE watangaje ko Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yemeje ko uyu Mukuru w’Umudugudu yatawe muri yombi. Yagize ati “Ati “Nibyo, hari umukuru w’umudugudu uri mu maboko y’ubutabera kubera gukekwaho ibyaha bifitanye isano na jenoside yakorewe abatutsi.” https://imirasiretv.com/abajura-bateye-kiliziya-gatolika-bica-umuzamu-wari-uharinze-biba-namaturo/

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved