Nyuma y’uko twagabagejejeho inkuru y’umwarimu wo mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana, wigisha muri rimwe mu mashuri abanza, wazanye umukobwa mu nzu acumbitsemo kugira ngo binezeze ariko kuri ubu akaba yaranze gutaha, akavuga ko ashaka miliyoni ebyiri (2,000,000 Frw) kugira ngo ahave, amakuru mashya aravuga ko uwo mwarimu yaje kumuhima agatoroka.

 

Byatangiye ubwo uyu mukobwa yazaga gusura uwo mwarimu ubifatanya no kwiga muri Kaminuza, ndetse ngo ubwa mbere ahageze bahise ‘baryamana’ undi arataha, hashize igihe gito nibwo uyu mwarimu yongeye kumuhamagara amusaba kuza kumusura, uwo munsi nabwo ‘bararyamanye’ guhera ubwo uwo mukobwa yanga gutaha, aho avuga ko yatewe inda bityo ntaho yajya.

 

Byakomeje kubera amayobera uyu mwarimu kuko agaragaza ko atiteguye kubana n’uyu mukobwa, icyakora uyu mukobwa nawe yavuze ko nibumvikana arasohoka muri iyi nzu ariko avuga ko ashaka ko bamuha amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri (2,000,000 Frw) cyangwa se bakabana nk’umugore n’umugabo, mu gihe umusore yemeraga kumuha ibihumbi mirongo inani (80,000 Frw) kugira ngo ahave.

 

Abaturage batuye muri kariya gace batanze amakuru, bavuze ko mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Nzeri 2024, mwarimu ari kumwe n’abandi basore baje kuri moto, bamwe begera uwo mukobwa baramufata baramukomeza, abandi bajya mu nzu bakuramo ibintu babipakira kuri moto. Uyu mukobwa yagerageje kubiyaka, avuza induru ariko abandi bamubera ibamba.

 

Ibintu byari mu nzu uriya mwarimu yakodeshaga yabimazemo hafi ya byose, ahita anakinga urugi atwara urufunguzo yurira moto aragenda, uwo mukobwa amusiga hanze. Bivugwa ko inzego z’ubuyobozi zahise zihagera zigasanga uyu mukobwa yanegekaye, ndetse afite ibikomere bigaragara ko bariya basore bamushwaratuje inzara, niko kumugira inama yo kujya gutanga ikirego muri RIB.

 

Kuri ubu umukobwa avuga ko atazi aho umugabo aherereye, gusa akagira icyizere ko kumubona bitazamugora kuko aho akora hazwi ndetse n’akazi akora kazwi. Intandaro y’amakimbirane y’aba bombi, umukobwa ashaka ko abana n’uriya musore by’iteka, ariko we akavuga ko nubwo baryamanye gusa, ko igihe cyo gushinga urugo kuri we atarabyitegura.

INKURU YABANJE

Nyanza: Umwarimu yazanye umukobwa mu nzu ye ngo binezeze none yanze gutaha

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved