Nyanza: Umwarimu yatawe muri yombi akurikiranyweho gusambanyiriza abana babiri mu kigo yabagamo akanabarira ibiraha akanga kubishyura

Umwarimu wo mu Karere ka Nyanza, witwa Ntivuguruzwa Thomas, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, nyuma y’uko akurikiranyweho gusambanya abana babiri b’abakobwa, ubwo yari amaze kurya isambusa z’ibiraha bacuruzaga ariko ntabishyure.

Uwahaye aya makuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru yavuze ko hari ku mugoroba ubwo mwarimu Ntivuguruzwa yari mu isantere ya Butansinda mu Murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza abona utwana tubiri tw’udukobwa ducuruje amasambusa bakunze kwita ibiraha.

Uyu mwarimu wari wasinze, ngo yasabye abo bana bombi kumugurisha ibiraha ariko akajya kubirira mu macumbi y’ikigo cy’ishuri rya Nyanza TSS yabagamo. Ariko ngo bageze mu icumbi ry’ishuri yabagamo, arya bya biraha, abimaze niko guhita abwira abo bana ko agomba kubasambanya muri iryo joro.

Gusa umwe muri abo bana uri mu kigero cy’imyaka 15 y’amavuko yarabyanze ariko uwo bari kumwe arabyemera maze umwe wabyanze we arasohoka ajya hanze. Usigaye mu nzu ngo yamubwiye ko amusambanya ariko akamuha ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda.

Uwatanze amakuru yakomeje avuga ko uwari wasohotse nawe yaje kwinjira maze bose baryamana ku buriri bumwe na mwarimu Thomas. Icyakora ngo bukeye bwaho mwarimu Thomas yatswe amafaranga ibihumbi 10 Frw yasambanyirije uwo mwana n’ay’ibiraha yariye maze yanga kuyatanga, asaba abo bana ko basohoka nabo barabyanga.

Uwatanze amakuru yagize ati “Ngo yaje kubafungirana asigira urufunguzo umuzamu wayo macumbi noneho abana basa nk’abavuza induru naho umuzamu nawe ahamagara umwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze araza nawe ahamagara Thomas amusaba ko yatanga ibyo bihumbi 10 frw nayo yaririye ibiraha bikarangira.”

Yakomeje agira ati “Aratsemba, yanga kuyatanga maze wa muyobozi nawe niko guhamagara DASSO ziraza, zimwambika amapingu, zimujyana kuri RIB naho abana bo bajyanwa kuri Isange one Stop Center, kwa muganga.”

Inkuru Wasoma:  Abahungu babiri bafatanyije na nyina basenye inzu ya bashiki babo babaziza ko babyariye iwabo

Umuyobozi w’ishuri rya Nyanza TSS, Ngabonziza Jeremie, yemeje aya makuru y’itabwa muri yombi ariko ngo ibyavuzwe biri gukorwaho iperereza. Yagize ati “Ubu RIB yaramujyanye bari gukora iperereza.”

Kuri ubu, uyu mwarimu wigishaga mu ishami ry’ikoranabuhanga n’itumanaho (Electronics and Telecommunication) mu ishuri rya Nyanza TSS ryahoze ryitwa ETO Gitarama, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana. Amakuru yari ahari kandi ni uko yari asanzwe afite abana n’umugore gusa ngo yari yaratandukanye n’uwo mugore we.

Inkuru Wasoma:  Icyo umugore wahoze ari Meya wa Rutsiro avuga ku mubano we wihariye wavuzwe hagati ye na Gatabazi

Umuyobozi w’ishuri rya Nyanza TSS, Ngabonziza Jeremie, yemeje aya makuru y’itabwa muri yombi ariko ngo ibyavuzwe biri gukorwaho iperereza. Yagize ati “Ubu RIB yaramujyanye bari gukora iperereza.”

Kuri ubu, uyu mwarimu wigishaga mu ishami ry’ikoranabuhanga n’itumanaho (Electronics and Telecommunication) mu ishuri rya Nyanza TSS ryahoze ryitwa ETO Gitarama, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana. Amakuru yari ahari kandi ni uko yari asanzwe afite abana n’umugore gusa ngo yari yaratandukanye n’uwo mugore we.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved