Mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana, haravugwa inkuru y’umwarimu wigisha muri rimwe mu mashuri abanza, wazanye umukobwa mu nzu acumbitsemo ngo binezeze ariko kuri ubu akaba yaranze gutaha, aho avuga ko ashaka miliyoni ebyiri (2,000,000 Frw) kugira ngo ahave. https://imirasiretv.com/umusaza-yagizwe-umwere-nyuma-yo-kumara-imyaka-56-afunzwe-azira-kwica-abantu-bane/
Amakuru avuga ko uyu mwarimu yigisha ariko akabifatanya no kwiga muri Kaminuza ndetse ngo yahuye n’uwo mukobwa bitewe na musaza we bari inshuti. Bivugwa ko uwo mwarimu yatangiye gutereta uwo mukobwa, niko kumusaba kuza kumusura bwa mbere araza, ‘baranaryamana’ arataha. Muri uku kwezi kwa Nzeri 2024 nabwo wa mwarimu yasabye umukobwa kuza kumureba, umukobwa araza.
Umunsi wa kabiri bararyama, umwarimu asaba umukobwa gutaha, maze umukobwa aramubwira ngo nabe amuretse azataha bukeye. Bukeye mwarimu amusabye gutaha, umukobwa na we ati “Reka sintaha nararongowe byararangiye!” Umwarimu nawe amubwira ko ataritegura, byo kuba yarongora bityo yaba agiye iwabo mu karere ka Nyaruguru. Umukobwa nawe ati “Ntaho najya dore wananteye inda!”
Umunsi umwe ubwo uwo mwarimu yari ashaka kumucika bajyanye guhaha mu gasanteri ari mu gitondo ariko amuha urufunguzo rutari rwo kugira ngo gufungura nibyanga ahite ataha. Umukobwa ageze mu rugo gufungura byaranze, ahita afata umwanzuro ajya kureba uwo mwarimu ku ishuri, bivugwa ko kugira ngo bagenzi be batamenya ibyabaye yahise uha uwo mukobwa urufunguzo amubwira ko yari yibeshye akamuha urutari rwo.
Hashize iminsi umunani umwarimu bimaze kumurenga yaje guhamagara inshuti ze n’inzego z’ubuyobozi muri kariya gace, azibwira ibyo yahuye na byo maze umukobwa we avuga ko ntaho yajya yarongowe byarangiye, yanatwaye inda, maze abo bantu bababwira ko umuntu abana n’uwo yishimiye nta mpamvu yo kubana n’undi ku gahato.
Mwarimu yavuze ko n’indaya bayihonga yemera ko mu minsi umunani amaze akwiye kumubarira 10,000frws ya buri munsi yose hamwe akamuha Frw 80,000. Umukobwa ati “Ayo sinayemera kereka umpaye amafaranga miliyoni ebyiri (2,000,000Frw) nibwo nagenda!”
Umwarimu yaje kwigira inama yo kujya kwirarira ku nshuti ye y’umusore, icyo gihe umugore arara amushakisha abwira abantu ko yabuze umugabo we maze abandi bahamagara uwo mugabo mu gicuku bamubwira ko nubwo yihaye guta inzu, uriya mukobwa nagira icyo aba abiryozwa maze uwo mwarimu yitwikira igicuku arataha, niko kujya mu nzu bombi bacumbitsemo.
Ku ruhande rw’uyu mwarimu bigaragara ko atishimiye kubana n’uyu mukobwa, kuko hari n’amakuru yizewe avuga ko kuri uyu wa 26 Nzeri 2024 yavuye ku ishuri yigishaho aza mu rugo avuga ko agiye kwimuka, maze umukobwa ntiyamwemerera baheraho bararwana, gusa umwarimu hakaba amakuru ko yashatse kuva mu karere ka Nyanza ahunga, ariko agasanga yahita ata akazi.
Umukobwa we avuga ko aho azajya bazajyana kuko yifuza kuba umugore we, kuko yanatewe inda. Ubusanzwe umukobwa akora ubucuruzi buciriritse, bw’ibintu bitandukanye birimo inzoga. https://imirasiretv.com/umusaza-yagizwe-umwere-nyuma-yo-kumara-imyaka-56-afunzwe-azira-kwica-abantu-bane/
Ivomo: Umuseke