Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana rwafashe icyemezo cyo kurekura by’agateganyo uyu mwana w’umuhungu w’imyaka 15 nkuko yabyifuzaga nyuma yuko uyu mwana aburanye mu rukiko ari kurira, ndetse ngo gusaba kuba yakurikiranwa adafunzwe bifite ishingiro.
Uriya mwana yakekwagaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka itatu, aho Ubushinjacyaha bwavugaga ko yasambanyije uwo mukobwa ku gahato bivuzwe na nyiri gukekwa ko yasambanyijwe ndetse ngo hari n’umutangabuhamya wavuze ko umwana we (w’uriya mutangabuhamya) yatashye abwira nyina ko uriya mwana w’umuhungu yamusambanyije.
Ubushinjacyaha kandi bwavugaga ko hari raporo ya muganga yagaragazaga ko uriya mwana w’umukobwa yasambanyijwe kuko yasanze ‘Akarangabusugi’ karavuyeho kose ndetse afite udukomere tukiri dushya mu gitsina.
Bityo Ubushinjacyaha bwasabaga ko kugira ngo hakorwe iperereza rinononsoye hanashakishwe n’ibindi bimenyetso kugira ngo ukuri kujye ahagaragara ndetse ntihabeho kubangamirwa kw’iperereza uriya mwana w’umuhungu akaba yakomeza gufungwa by’agateganyo.
Icyakora Me Celestin NSHIMIYIMANA wunganira uriya mwana w’umuhungu yavugaga ko abatangabuhamya bavugwaga n’ubushinjacyaha nta n’umwe wigeze avuga ko uriya mwana w’umukobwa bamubonye asambanwa.
Kuri Me Celestin yavugaga ko abatangabuhamya bose bashinja nta n’umwe wigeze yumva uriya mwana ataka byibura ngo bamutabare bityo Me Celestin yasabaga ko ubuhamya bw’abatangabuhamya budakwiye guhabwa agaciro.
Me Celestin agaruka kuri raporo ya Muganga, yavugaga ko umwana wo mu cyaro guta ‘Akarangabusugi’ bishobora kuba byaterwa n’ibintu bitandukanye birimo kuba umwana wo mu cyaro yakwikuruza ku mivovo y’insina, kuba yajya gutashya akurira ibiti n’ibindi kandi iyo raporo ya muganga nta zina ry’uwo yunganiraga ryarimo.
Muri rusange ari uregwa ari Umwunganizi we mu mategeko Me Celestin bose basaba ko uriya mwana w’umuhungu yarekurwa by’agateganyo agakurukiranwa adafunzwe.
None kuri ubu Urukiko rwibanze rwa Busasamana rwariherereye rusanga ibyo ukekwa gukora kiriya cyaha asaba byo kuba yakurikiranwa adafunzwe bifite ishingiro maze niko kumufungura by’agateganyo.
Inkuru yabanje: