Nyarugenge: Umugabo yakubiswe karahava ubwo yari amaze kuryamana n’indaya ebyiri akabura ayo kuzishyura

Ku wa Kabiri tariki 09 Mutarama 2024, mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge mu masaha yo ku mugoroba, umugabo yakubiswe n’indaya ebyiri ndetse zinafatira telefone ye iri mu bwoko bwa Samsung, nyuma y’uko baryamanye ariko ngo akanga kuzishyura amafaranga yose bumvikanye.

Amakuru dukesha IGIHE ni uko bamwe mu batangabuhamya bavuze ko uyu mugabo yaryamanye n’izi ndaya ebyiri muri imwe mu macumbi [lodges] ziherereye mu Murenge wa Rwezamenyo, azemerera ko arazishyura ibihumbi 20 Frw.

Bakomeza bavuga ko ubwo bari barangije gukora ibyo bumvikanye uyu mugabo yashatse kubishyura ibihumbi 10 Frw kandi bumvinye 20 Frw maze baramuteranira batangira kumukubita mu buryo bukomeye cyane.

Umwe mu babyeyi bari aho witwa Mukayisenga Chantal yavuze ko atunguwe cyane n’ukuntu uyu mugabo aryamana n’abagore babiri icyarimwe. Ati “Ntabwo ari njye gusa abantu benshi yabatangaje kuko ntibiyumvishaga uburyo yaryamanye n’indaya ebyiri ari umwe kuko n’iyo umubonye ku maso ubona ko ari akagabo k’amagara mato.”

Inkuru Wasoma:  Uko abadatunze terefone mu mujyi wa Kigali babayeho

Umwe muri abo bakobwa baryamanye n’uwo mugabo yabwiye itangazamakuru ko uyu mugabo yashatse kubatoroka bari muri ‘lodge’ akagenda atabishyuye maze n’abo bahita batangira kwirwanaho ari nayo mpamvu bamwatse telefone kugira ngo abanze abahe amafaranga yabo.

Icyakora igihe uyu umugabo yari amaze kubona byakomeye abantu bahuruye ku bwinshi yahise ahamagara umwe mu bagabo b’inshuti ze amwoherereza andi mafaranga ibihumbi 10 Frw yishyura izo ndaya maze ahita atega moto imwerekeza mu Gatsata, bivugwa ko ariho atuye.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved