Imodoka y’Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge yakoze impanuka mu ijoro ryo ku wa 11 Ukuboza 2025, ikomeretse bikomeye abari bayirimo ariko ntihagira uwitaba Imana.

 

Impanuka yabereye mu Murenge wa Kimisagara, ku muhanda ujya ku mazu mashya yo hafi aho. Iyi modoka yari iy’ishami ry’Umutekano w’Umurenge.

 

Iyi modoka yari imaze iminsi mu igaraje rya Nshimiyimana Emmanuel riri i Kimisagara kugira ngo bakosore feri yayo. Umushoferi w’Umurenge, Ntezimana Afrodise, wayitwaraga, yari kumwe n’umukanishi w’iri garaje, Mukeshimana Jean Marie Vianey, w’imyaka 28.

 

Bavuye kuyisuzuma ngo barebe ko yongeye gukora neza, bageze mu nzira basanga feri igifite ikibazo, imodoka maze igonga urukuta rwa Oprovia.

 

Umushoferi yakomeretse ku mavi no mu gatuza, umukanishi we yakomeretse bikabije kuko yakubise umutwe ku kirahure cy’imodoka.

 

Nyuma y’impanuka, Imbangukiragutabara yahise itwara abakomeretse bajyanwa CHUK, naho umushoferi ajyanwa kwivuza kwa Nyiranuma. Polisi yo mu muhanda yahise ihagera ipima impanuka kugira ngo hamenyekane icyayiteye.