Nyaruguru: Bagiye gucukura amabuye y’agaciro mu kirombe basangamo umurambo w’umuntu batazi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 6 Kanama 2024, mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Ngera mu Kagari ka Nyamirama ho mu Mudugudu wa Nyamirama habonetse umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko, wari uryamye mu kirombe gicukurwamo amabuye yo kubakisha, hayoberana imyirondoro ye. https://imirasiretv.com/icyemezo-kiruta-ibindi-nafashe-mu-buzima-ni-ukugunda-uwahoze-ari-umugore-wa-safi-madiba-yatakagije-umugabo-bashakanye/

 

Amakuru avuga ko uyu murambo wabonywe n’abantu bari bagiye mu mirimo yabo yo gucukura mu birombe. Abatanze amakuru bavuze ko bikekwa ko yaba yiciwe ahandi hantu akaza kujugunywa muri icyo kirombe, kuko bashishoze ngo barebe niba yaba ari muri ako gace ariko basanga nta n’umwe umuzi muri bo.

Inkuru Wasoma:  Gitifu w’umurenge wo muri Rulindo yasambanyije umwana w’umuhungu akurikiranweho n’ibindi byaha

 

Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngera, Rudasingwa Aphrodis, aho yavuze ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane umwirondoro we. Ati “Turacyashakisha uko biteye neza, ntabwo turamenya aho yari aturutse kugeza ubwo yaguye muri icyo kirombe gicukurwamo amabuye yo kubakisha. Nta mukuru ye turamenya, gusa ubona ko ari umugabo uri mu kigero cy’imyaka nka 40.” https://imirasiretv.com/gitifu-uvugwaho-kwaka-ruswa-abamugana-bose-mbere-yo-kubakemurira-ibibazo-yafatiwe-imyanzuro-ikakaye/

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka