Umugabo witwa Eric Dushimirimana wo mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Muganza mu Kagari ka Samiyonga, yishyikirije Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), akaba akurikiranyweho icyaha cyo kwiyicira umugore we witwa Delphine Nyiragabiro amuziza kumuca inyuma. https://imirasiretv.com/huye-hari-ibigo-byamashuri-biri-kugemurirwa-ibishyimbo-bihiye/

 

Bivugwa ko ahagana mu ma saa Mbili z’ijoro ku itaraki 16 Nzeri 2024, aribwo uyu mugabo w’imyaka 25 yishe umugore we wari ufite imyaka 27, mu gihe amakuru y’uru rupfu yamenyekanye nyuma y’uko uwo mugabo agiye kwirega muri RIB. Kugeza nanubu haravugwa amakuru atandukanye y’uburyo ashobora kuba yaramwishemo ariko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza, Jean Claude Mwiseneza, avuga ko hakekwa ko umugabo we yaba yaramukubise ingumi nk’uko abyivugira.

 

Icyakora hari n’abandi bakeka ko yaba yaramunize. Gitifu Mwiseneza avuga ko yabwiwe ko uwo mugabo n’umugore, bashyamiranaga biturutse ku kuba umugabo yaramushinjaga kumuca inyuma, akanavuga ko umwana w’umuhungu w’ukwezi kumwe nyakwigendera yasize atari uwe. Yagize ati “Bishoboka ko yaba yaramujijije ko umwana yabyaye atari uwe, niyo makuru twavanye mu baturanyi. Ukundi kuri kuzamenyekana mu bizava mu iperereza riri gukorwa na RIB.”

 

Hari andi makuru avuga ko ubwo uriya mugore yari agiye kubyara avuye iwabo aho yari yarahukaniye, umugabo we yamusanze kwa muganga amubwira ko yabonye gihamya ko uri mwana atari uwe. Gusa ngo aganira na muganga yamugaragarije ko umwana ari uwe akurikije igihe batangiye kubonanira, hanyuma umugore ataha agaruka mu rugo nyuma y’uko imiryango yaba bombi yari imaze kubaganiriza.

 

Abaturanyi babo bavuga ko gushyamirana byajyaga bituruka ku mugabo watumaga umugore imitungo y’iwabo ngo kuko bari bifashije, ku buryo uwa nyuma yazanye ari ingurube bagurishije ibihumbi 90 Frw, umugabo akamuhaho ibihumbi icyenda (9000 Frw) byonyine. Icyo gihe umugabo ngo yabwiye umugore ngo ajye kuzana indi mitungo, undi amubwira ko icyari gisigaye ari iyo ngurube yari yazanye, cyane ko n’inzu babagamo bari bakiri no kubaka ngo yari yavuye mu mafaranga umugore yakuye iwabo. https://imirasiretv.com/huye-hari-ibigo-byamashuri-biri-kugemurirwa-ibishyimbo-bihiye/

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved