NYAXO mwakunze muri benshi ubu yamaze gutandukana na AFRIMAX byeruye ntibakiri gukorana| hari icyo we yabivuzeho.

Kanyabugande OLIVIER ni umunyarwenya wamamaye cyane muri comedy nyarwanda ndetse agakundwa n’abantu batari bake haba hano mu Rwanda ndetse no hanze y’igihugu cyacu, akaba akora video mu buryo bwo gusetsa nyine, ajya kumenyekana bwa mbere yatangiye akora utu video tw’utu vines tugufi cyane, ariko ibyo bituma impano ye ya comedy igaragara cyane mubanyarwanda, aribwo yatangiye guhita akorana na X NATION ndetse na KASUKU MEDIA TV yari inafite abantu benshi bayikurikira, ubundi impano ye yamamara gutyo.

NYAXO rero ava kuri KASUKU MEDIA nibwo yahise ajya gukorera ku muyoboro wa YOUTUBE witwa AFRIMAX aho ubu yari ahamaze imyaka ibiri yose anakora comedy nziza cyane, zamugize icyamamare mpuzamahanga, ndetse izo comedy za NYAXO akaba ari nazo zazamuye iyi channel ya Youtube ya AFRIMAX kuri ubu zinagaragara ko arizo zarebwaga cyane kurusha izindi zose AFRIMAX yakoraga.

Mu magambo NYAXO yatangaje bitunguranye ku mbuga nkoranya mbaga ze yanditse avuga ati “reka mfate uyu mwanya nshimira mwese abakunda THE REAL NYAXO COMEDY kandi nshimira mwe mwese mudahwema kudushyigikira. Nyuma y’imyaka ibiri maze nkora kuri AFRIMAX ubu namaze gutandukana nayo kuburyo bwiza tariki 12 z’ukwezi kwa gatatu saa sita z’amanwa, nibwo nzatangaza platform nshya nzanya nyuzaho ibihangano byanjye bishya aho muzajya musanga comedy za NYAXO”.

Inkuru Wasoma:  Mu magambo akakaye yanenze abantu bavugije vuvuzera ku rukiko mu rubanza rwa prince kid

Ni nyuma y’uko hari hashize igihe kitari gito nta comedy za NYAXO ziri gusohoka ari nabyo byatumaga abantu bibaza icyo NYAXO yabaye kuburyo abakunzi be batakimubona, ariko kuri iyi nshuro nibwo yahise asohora iri tangazo. NYAXO rero muri comedy yakoze harimo GUCUMBIKIRA UMUNYARWANDA ifite uduce twinshi, KUGURA INDAYA MU RWANDA, UMUJURA NI NDE, UMUBYEYI W’IKIRARA yakoranye na PATTYNO batamaranye igihe kuko PATTYNO we yahise ajya kwikorera ize, hamwe n’izindi, aho mugutangira NYAXO comedy ye yayitangiranye n’abasore bashoboye muri comedy harimo nka PRINCE, PATTYNO, JADO, PUISSANT, RAMY BOY, NYAXE, YVAN ndetse n’abandi. Andi makuru tuzagenda tumenya tuzayababwira.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved