Mu gihe turi mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umunyarwenya Kanyabugande Olivier wamenyekanye nka Nyaxo muri sinema nyarwanda yagaragaye ari gukora ibiganiro kuri TikTok n’abamukurikira ndetse n’inshuti ze, n’ugerageje kubakebura bakamwim amatwi.
Nyaxo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yanditse ubutumwa asaba imbabazi Abanyarwanda bose kubera ibi bikorwa yakoze atera urwenya na bagenzi be.
Yagize ati “Aka kanya nje gusaba imbabazi abantu mwese mwari munkurikiye kuri Live nakoze kuri TikTok kuwa 11 Mata 2025 saa tatu z’ijoro, aho njye na bagenzi banjye twari turi kuvuga ibitajyanye n’ibihe turimo byo kwibuka.”
Yakomeje avuga ko asabye imbabazi Abanyarwanda bose cyane cyane abo byakomerekeje, ashishikariza urubyiruko n’ibyamamare gukoresha imbuga nkoranyambaga bahashya abashaka gupfobya Jenoside.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Murangira B. Thierry yavuze ko hagiye kubanza gusesengura ibyakozwe hanyuma hakarebwa ibyakozwe. Ati “Ikibanza ni ugusesengura ibyo yakoze hanyuma umwanzuro uzafatwe nyuma”
Dr Murangira yavuze ko nubwo hahora hatangwa ubutumwa ku bahanzi ngo bakoreshe imbuga nkoranyambaga zabo barwanya abapfobya Jenoside n’abafite ingengabitekerezo, ariko ‘Kwigisha ni uguhozaho kuko utakwizera ko bose babyumvise, bityo kuko hari abinangira, tuzakomeza twigishe tubijyanisha no guhana’.