Nyina wa Junior Multi system yatanze ubuhamya bw’ubuzima bwe, umuhango wo kumusezera bwa nyuma (Amafoto)

Hari hashize iminsi 6 umubiri wa Karamuka Jean Luc wamenyekanye nka Junior Multi system uruhukiye mu bitaro bikuru bya Nyarugenge biri ahazwi nko kurya nyuma, nyuma y’uko ari naho yaguye kuwa 27 Nyakanga 2023. Kuri uyu wa 2 Kanama 2023 nibwo umuryango we wagiye kumuzana kugira ngo umushyingure.

Mu buhamya bwa Jeannine Karamuka, nyina wa Junior Multi system yahishuye ko urupfu rwamugeze amajanja inshuro 2. Inshuro ya mbere Junior yari afite umwaka n’igice, ubwo bari batuye I Burundi, Junior yaguye mu ngunguru y’amazi bagira ngo byarangiye, nyuma aza kuzanzamuka ariko nyina yamaze kwizera ko yamaze gushiramo umwuka.

Inshuro ya kabiri ni igihe bazaga mu Rwanda bagakora impanuka y’imodoka, Junior akanyura mu kirahure cy’imodoka. Iki gihe nabwo nyina yagize ngo byarangiye icyakora Imana ikinga akaboko, aho inshuro ya nyuma rero atabashije kuharenga, ari ubwo Junior yari afite imyaka 30 agapfira mu maboko ya mama we amusigiye umwuzukuru w’umuhungu.

Mama wa Junior n’abandi bamuzi bahamya ko yatangiye umuziki akiri muto cyane, kuko akiri umwana yakundaga gucuranga Piano, yewe umuziki aza kuwutangira ari umunyeshuri mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa kane, aho abahuye na we bose banyuzwe n’imikorere ye nk’uko bagiye babitangaza mu buhamya bwabo.

Mu gahinda kenshi mama wa Junior yavuze ko “Junior ni umwana wanjye, umugabo wanjye, inshuti y’akadasohoka, sinzi ko nzabasha kubaho ntamufite, gusa icyo nshimira Imana ni uko atashye nk’umukiranutsi, namukundaga, nanubu ndacyamukunda nzahora nanamukunda. Uruhukire mu mahoro ntabwo nzakwibagirwa muhungu wanjye.”

Karamuka Jean Luc (Junior Multi system) yavutse tariki 25 Kamena 1992, yitaba Imana kuwa 27 Nyakanga 2023. Indirimbo yakoze nyinshi ariko hari indirimbo 10 yakoze z’ibihe byose kandi zitazibagirana, zirimo ‘Ndacyariho ndahumeka ya Jaypolly, Umwanzuro ya Urban boys, Niko nabaye ya Zizou Alpacino na Allstars, I’m back ya Jay C na Bruce Melodie, Ntujya unkinisha ya Bruce Melodie, Too much yahuriwemo n’abarimo Jaypolly, urban boys, Bruce Melodie, Uncle Austin, Khalifan na Marina, Byarakomeye ya Butera Knowless, U Lala ya King James, Kubwawe ya Uncle Austin na Ndaje ya The Ben.’

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved