Ku bakurikiye cinema nyarwanda kuva kera, Nyina wa mbogo baramuzi cyane kuko yakinnye mu ma filime yasohotse kera bwa mbere filime nyarwanda zitangira gukorwa hano mu Rwanda, icyo gihe abantu bakoraga filime ariko zirimo na comedy harimo Niyitegeka Gratien uzwi nka papa sava, Kalisa Erineste uzwi nka Samusure, nyina wa mbogo, Nzovu, Kanyombya, Mukarujanga ndetse n’abandi.
Uko uruganda rwa cinema rwagiye rwaguka niko hagiye hazamo n’abandi benshi cyane ndetse n’imikorere igenda ihinduka cyane uhereye ku bwiza bw’amashusho ndetse n’ubuhanga bw’abakinnyi bigaragaza muri izo filime, ibyo bikaba byarajyaniranye n’uko hari abari basanzwe bakina muri filime nyarwanda bavuyemo abantu ntibamenye impamvu nyirizina batakigaragara. [ Nawe barakubabaje! Dore abasitari nyarwanda bitabye Imana bitunguranye bakababaza abantu benshi birenze urugero.]
Muri abo batakigaragara muri cinema cyane harimo nyina wa mbogo, abantu bakundiraga imikinire ye ariko bijyanye n’imiterere ye, gusa nyuma y’igihe kinini abantu bibaza impamvu atakigaragara muri cinema nyarwanda, yaje kuganiriza itangazamakuru avuga impamvu nyamukuru.
Mu kiganiro yagiranye na Junior, ubwo yamusangaga ari mu bijyanye no kubumba inkono, yamubajije impamvu nyamukuru atakigaragara muri cine nyarwanda, Nyina wa mbogo amusubiza ko impamvu ari uko abantu bakoranaga kera babashije kuzamuka mu bushobozi bwo gukora cinema, batongeye kujya bamuvugisha ngo bamusabe gukorana nabo.
Yagize ati” muri bo ntawe ukimvugisha, papa sava ndamuhamagara akambwira ngo mbe ndetse turavugana mu kanya, ubundi ngo ari mu nama gutyo gutyo mbese ntago aba ashaka kuvugana na njye, naho Bamenya we ntago ajya anyitaba, Samusure we numero ye ntago igicamo ubanza atakiba muri iki gihugu.” Amafoto: Ibyamamare nyarwanda bimaze gukora ubukwe muri uyu mwaka wa 2022
Nyamara nyina wa mbogo yavuze ko hari abandi bantu bajya bamuhamagara ngo bakorane filime ariko akaba ari bamwe batazwi batanafite n’amafaranga, akaba ariyo mpamvu yahisemo kuba yashaka ikindi kintu yakora bitandukanye no kuba abo yavuze ruguru filime bazikora nk’umwuga ndetse iyaba byashobokaga ko bamushyira mu mishanga yabo nawe byari kumutunga.
Yakomeje avuga ko adaterwa ipfunwe n’ibindi asigaye akora kuko kuba muri Kigali ari ugushaka ubuzima ntawagakwiye guseka undi. Muri filime zamenyekanye cyane yakinyemo harimo zirara zishya.