Habumugisha Jean Paul, nyir’uruganda Roots Investment Group rukora inzoga zizwi nka Be One Gin, yatawe muri yombi, kandi dosiye ye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.
Amakuru y’itabwa muri yombi rye yamenyekanye nyuma y’iminsi havugwa ko yafashwe mu gihe cya operasiyo Usalama XI yabaye hagati ya tariki ya 15 na 17 Ukwakira 2025.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yemeje aya makuru, avuga ko Habumugisha afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rusororo.
Yagize ati: “Ni byo koko Habumugisha Jean Paul, nyir’uruganda rukora ikinyobwa gisembuye Be One Gin, arafunze. Dosiye ye yoherejwe mu Bushinjacyaha, kandi aracyekwaho gukora ibinyobwa bishobora gushyira ubuzima mu kaga.”