Nyirandama Chantal wari rwiyemezamirimo washinze Nice Garden Hotel ikorera mu Karere ka Gicumbi yahitanywe n’impanuka y’imodoka yabereye mu Karere ka Rulindo mu gitondo cyo kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2024.
Iyo mpanuka yabereye ku muhanda Gicumbi-Base ubwo imodoka yo mu bwoko bwa coaster yari itwaye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo muri Gicumbi berekeje mu nana i Musanze yananirwaga gukata ikorosi igata umuhanda.
Umuntu umwe yahise yitaba Imana, mu gihe abandi 28 bakomeretse harimo barindwi bakomeretse bikabije.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel yahamirije IGIHE ko uwaburiye ubuzima muri iyo mpanuka ari Nyirandama Chantal.
Ati “Uwari nyiri Nice Garden Hotel yaguye muri iyo mpanuka. Yari umubyeyi ufite ubushake bwo kwiteza imbere kandi wabonaga bigenda kuko yari yaranafunguye andi mashami. Ni igihombo gikomeye kuko yari n’umunyamuryango wa FPR Inkotanyi utanga icyizere cy’ahazaza”.
Nzabonimpa yakomeje avuga ko kubura Nyirandama ari n’igihombo ku bikorera muri Gicumbi ariko ko bazagerageza gutera ikirenge mu cye.
Ati “Nyirandama yari n’umuyobozi mu gashami k’abafite amahoteli mu rugaga rw’abikorera muri Gicumbi, urumva ko na byo ari igihombo ariko abikorera bazakora uko bashoboye bazibe icyo cyuho”.
Yongeyeho ko nyakwigendera yari afitiye akamaro umuryango mugari muri rusange kuko hari benshi batangaga ubuhamya yagiye aha akazi muri hoteli ye ariko akabafata nk’abana be, bigatuma babasha kwiyubaka na bo bagatera imbere.
Meya Nzabonimpa yaboneyeho gushima umuryango RPF Inkotanyi wababaye hafi muri ibyo byago bagize kuko inama yawo yari igiye kubera i Musanze yahise isubikwa Ubunyamabanga Bukuru bwawo n’Intara y’Amajyarugura baza kwifatanya n’abagize ibyago muri rusange by’umwihariko banasura umuryango wa nyakwigendera.
Nyakwigendera Nyirandama Chantal yari nyiri hoteli yitwa Nice Garden yatangiye ari restaurant mu 2015, kuri ubu ikaba yari imaze gufungura ishami ryayo ndetse na restaurants ibyiri ziyishamikiyeho.
Iryo shami ryayo na ryo riri mu Karere ka Gicumbi ryafunguwe ku itariki 30 Kanama 2024 ritwaye arenga miliyoni 350 Frw.
Muri ibyo bikorwa bye by’ubucuruzi nyakwigendera yakoreshaga abakozi bagera kuri 40 bahoraho wongeyeho n’abandi bakoraga nyakabyizi bitewe n’akazi gahari.
Mu kiganiro yigeze kugirana na IGIHE nyakwigendera yavuze ko ashimira ubuyobozi bw’Igihugu ku mahirwe bwamuhaye nk’umugore akabasha kwiteza imbere; ibyaje no kumuhesha kujya mu mahugurwa y’amezi ane mu by’ubucuruzi n’amahoteli yabereye muri Amerika mu 2017.