Nyiri shene ya YouTube yamenyekanye cyane mu Rwanda muri comedy na bagenzi be batawe muri yombi na RIB

Babinyujije kuri twitter yabo, ikigo cy’igihugu cy’ubugenzacyaha RIB batangaje ko bataye muri yombi uwitwa Twizerimana David na bagenzi be batatu bakurikiranweho gukinisha abana filime z’urukozasoni no kuzikwirakwiza bifashishije imbuga nkoranyambaga nka YouTube.

Uyu twizerimana David ni nyiri shene za YouTube zamamaye cyane mu Rwanda Smart Guys Tv na Smart Nation Tv, izi zikaba ari shene zakoreye abantu akazi muri Guma Murugo mu mwaka wa 2020 ubwo abantu bari bari mu rugo kubera icyorezo cya Covid 19 bakazihugiraho cyane kubera ukuntu bashyiragaho ama videwo cyane abantu bakayareba.

Mu butumwa RIB yatambukije yagize ati “RIB yafashe Twizerimana David ufite chaines/channels za YouTube zitwa Smart Guys TV na Smart nation TV na bagenzi be batatu bakurikiranweho gukinisha abana filime z’urukozasoni ni kuzikwirakwiza bifashishije imbuga nkoranyambaga nka YouTube.”

Inkuru Wasoma:  Bruce Melodie yahuye n’icyamamare baherutse gukora indirimbo mu myiteguro y’igitaramo bazahuriramo

RIB yakomeje ivuga ko aba bafashwe bafungiye kuri sitasiyo za Kacyiru na Kimironko, Kimihurira na Remera mu gihe dosiye zabo zirimo gutunganywa ngo zishyikirizwe ubushinjacyaha. Yakomeje ivuga RIB ko itazihanganira umuntu wese ukoresha umwana ibikorwa by’urukozasoni n’ibindi bishora abana mu ngeso mbi zibangiriza ejo hazaza habo, yaba akoresha imbuga nkoranyambaga cyangwa se ubundi buryo bwose. Uzabifatirwamo wese azahanwa nk’uko amategeko abiteganya.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved