Nyuma ya Kabila, Katumbi na we ategerejwe i Goma

Umunyapolitiki Moïse Chapwe Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ategerejwe mu mujyi wa Goma.

 

Amakuru avuga ko uyu munyapolitiki ukuriye ishyaka Ensemble Pour la Republique azagera muri uriya mujyi ufatwa nk’umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru mu minsi mike iri imbere, akazanyura i Kigali.

 

Umujyi wa Goma kuva muri Mutarama uyu mwaka ugenzurwa n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zawirukanyemo ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa.

 

Katumbi arawuvugwamo, nyuma y’amasaha make Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa RDC na we awugezemo.

 

Kabila na Katumbi amakuru avuga ko bashobora guhuza imbaraga n’umutwe wa M23 umaze imyaka irenga itatu uri mu ntambara na Leta y’i Kinshasa.

Mu Ukuboza 2024 aba bombi bahuriye i Addis-Abeba muri Ethiopia, aho basabye Perezida wa Congo, Felix Tshisekedi, kugarura ituze n’amahoro muri RDC.

Inkuru Wasoma:  RDC na AFC/M23 bimaze kugera kuki mu biganiro bya Doha?

 

Icyo gihe banenze imikoranire y’ingabo za Leta ya Congo n’imitwe y’abanyamahanga irimo abacanshuro n’ingabo z’amahanga, basaba ko abo banyamahanga basubira mu bihugu byabo.

 

Aba bagabo kandi basabye ko igihugu cyabo gishyira imbaraga mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu, kigahagarika ibikorwa byo gutoteza abaturage bacyo bavuga Ikinyarwanda, gufunga abanyamakuru n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’ibindi.

 

Mu gisa nko guca amarenga y’uko badashyigikiye umugambi wa Perezida Tshisekedi ushobora kwiyongeza manda, aba bagabo bavuze ko ubutegetsi bushyirwaho n’abaturage mu gihe runaka, budakwiriye gufatwa nk’ikintu umuntu afiteho uburenganzira bw’iteka ryose.

 

Katumbi na Kabila biyemeje gukomeza gukorana mu gushakira Congo umuti w’ibibazo biyugarije birimo ubukene, kwangiza umutungo wa leta, imikorere idahwitse ya leta n’ibindi bitandukanye.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka