Kuri uyu wa Kane tariki 11 Mutarama 2024, Leta y’u Burundi yafashe icyemezo cyo kongera gufunga imipaka yose ihuza iki gihugu n’u Rwanda nyuma y’umwaka n’amezi atatu yari imaze ifunguwe. Ibi bikaba biri kwemezwa n’abaturage ku ruhande rw’u Burundi bavuga ko abari gushaka kuza mu Rwanda bari guhitamo ‘gukomeza cyangwa gusubira inyuma.’
Aya makuru kandi yemejwe n’ikinyamakuru Jimbere cy’i Burundi binyuze ku rubuga rwa X gihamya ko imipaka y’iki gihugu n’u Rwanda yafunzwe guhera saa saba z’igicamunsi. Umwe mu bakoresha X mu gihugu cy’u Burundi ubwo yaganiraga na mugenzi we yagize ati “Batubwiye ngo dukebure Abarundi bari mu Rwanda bashaka kujya mu Burundi batebuke.”
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Burundi, Martin Niteretse ubwo yari mu nama n’abayobozi b’intara ya Kayanza yashimangiye aya makuru, yavuze ko bafashe uyu mwanzuro nyuma y’uko u Burundi busanzwe bufite ‘umuturanyi mubi, Perezida Kagame.’
U Burundi bwafunguye imipaka ibuhuza n’u Rwanda muri Nzeri 2022, nyuma y’imyaka irindwi yari imaze ifunzwe. Iki gihugu cyafunze imipaka nyuma yo gushinja u Rwanda guha ubufasha abashatse guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza wari Perezida wabwo muri 2015.
Iyi mipaka ifunzwe nyuma y’uko Perezida Ndayishimiye aheruka guca amarenga y’uko iki cyemezo gishobora gushyirwa mu bikorwa nyuma yuko mu ijambo yatangaje mu gusoza umwaka, yashinje igihugu cy’u Rwanda guha ubufasha umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bwe ubwo wari umaze kugaba ibitero bigahitana benshi.
Ndayishimiye kandi yaherukaga gushinja u Rwanda kugaburira, gucumbikira no guha imyitozo uriya mutwe urwanya ubutegetsi bwe. Gufungwa kw’imipaka hagati y’ibi bihugu byombi bisobanuye ko umwuka mubi wongeye gututumba hagati y’u Burundi n’u Rwanda.