Ikigo gikora ibyogajuru by’ama-robots, Astrobotic Technology, ku bufatanye n’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iby’Isanzure, NASA byohereje icyogajuru cyitwa Peregrine ku kwezi, tariki ya 18 Mutarama 2024 ariko kigaruka ku Isi kitagezeyo.
Amakuru avuga ko icyo cyogajuru cyari gifite uburebure bwa 1.9, metero 2.5 n’imizigo y’uburemere bw’ibiro 265. Cyari gifite uburyo bwo gukoresha ingufu z’mirasire y’izuba n’uburyo bwo kohereza amakuru yose cyabonye kuko ntabwo cyari gifite abahanga basanzwe bajyana n’ibyogajuru bazwi nk’aba-astronauts.
Iki cyogajuru cyatangiye gutakaza amavuta nyuma y’ibilometero gitangiye urugendo rwerekeza ku kwezi, bituma gitangira gutakaza ubushobozi bwo gukomeza kugenda, nyuma y’iminsi 10 mu Isanzure cyahise kigaruka ku Isi, giturikira hejuru y’Amajyepfo y’Inyanja ya Pacifique.
Ibi bigafatwa nko gutsindwa kuri Astrobitic Technology na NASA bifite intego rusange zo kohereza ibyogajuru ku Kwezi bifashishije ama-robots. Mu mwaka wa 1972 ni bwo Amerika yaherukaga kohereza icyogajuru ku Kwezi cyitwa Apollo 17, kigerayo ndetse kiza kugaruka amahoro.