Mu majyaruguru ashyira Uburengezuba bwa Zambia, hari hashize iminsi itanu haguye imvura nyinshi abantu 25 bagwirwa n’ikirombe. Ibi  byabereye mu bilometero 400 uvuye mu Murwa Mukuru i Lusaka. Kugeza ubu hamaze kuboneke umwe muri bo ukiri muzima, mu gihe abanda umunani na bo babonetse barapfuye.

 

Byavuzwe ko bimwe mu birombe bicukurwamo amabuye y’agaciro biherereye muri aka gace, byararidutse biridukana abantu 25 bari babirimo. Aho kugeza ubu hamaze kuboneka abantu icyenda ariko umunani muri bo bashizemo umwuka, mu gihe undi umwe yabonetse agihumeka.

 

Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, yavuze ko agifite icyizere ko mu bacukuzi bagwiriwe n’inkangu hashobora kugira abanda bavamo ari bazima. Kandi yavuze ko Guverinoma y’igihugu cye izakora ibishoboka byose hakabaho kwirinda ko habaho ingaruka nk’izi, ngo igiye gukarishya amategeko ajyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bugakorwa bu buryo bunoze.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.