Nyuma y’imyaka igiye kuba 11 igihugu cya Somaliya gisaba kwinjira mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, kuwa 23 Ugushyingo 2023 mu nama y’abakuru b’ibihugu Binyamuryango bya EAC yateraniye Arusha muri Tanzaniya, yemeje Somaliya nk’umunyamuryango mushya.
Muri iyi nama, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Eduard Ngirente yari yitabiriye ahagarariye Perezida Paul Kagame. Somaliya ibaye igihugu cya munani kinyamuryango wa EAC.
Mu butumwa bugufi uyu muryango wanyujije ku rukuta rwabo rwa X banditse bati “Inama y’Abakuru b’Ibihugu b’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba yakiriye Repubulika ya Somaliya nk’umunyamuryango wa munani hashingiwe ku ngingo ya gatanu y’amasezerano ya EAC.”
Perezida wa Somaliya, Hassan Sheikh Muhammad yavuze abinyujije kuri X ko kwinjira muri uyu muryango ari ikimenyetso cy’ibyiringiro kuri icyo gihugu, ibyiringiro by’ahazaza n’ubusugire kuri Somaliya binyuze mu bufatanye bw’Akarere.
Iyi nama yasize perezida w’U Burundi, Ndayishimite Evariste asimbuwe na mugenzi we wa Sudan y’Epfo, Salva Kiir ku mwanya w’umukuru w’uyu muryango mu gihe cy’umwaka umwe uri imbere.
Uyu muryango wa EAC wavutse mu 1967 u Rwanda ruwinjiramo muri 2007, ufite icyicaro i Arusha muri Tanzaniya ukaba urimo ibihugu binyamuryango umunani aribyo u Rwanda, Tanzaniya, Burundi, Kenya, Uganda, RDC, Sudan y’Epfo na Somaliya yinjiyemo ubu.