Isoko rya Gisenyi ryatangiye kubakwa mu 2009 ariko risa n’iryananiranye kuzura kubera ibibazo bitandukanye birimo no kuba ryarashyizwe mu manza igihe kirekire ariko riza gusubira mu maboko y’akarere.
Mu ntangiriro z’umwaka wa 2021 nibwo Akarere ka Rubavu kagiranye amasezerano n’abikorera bo muri aka karere binyuze muri sosiyete yitwa RICO (Rubavu Investment Company) yo gukomeza kubaka iri soko. Mu kiganiro n’itangazamakuru umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse yavuze ko mu mpera z’uyu mwaka wa 2022, mu kwezi k’Ukuboza, rizaba ryuzuye.
Yagize ati “Nibyo koko isoko rya kijyambere rya Rubavu rimaze igihe kirekire ryubakwa, kubera ibibazo bitandukanye, ariko ndizeza abaturage bacu ko mu kwezi kwa 12, rizaba ryuzuye tukaritaha. Ndetse nshishikariza abantu kuzaza guhita bafatamo ibibanza bagakoreramo.”
Iyo urebye iri soko ubona ko imirimo yo kuryubaka igeze kure, ku buryo bitanga ikizero ko mu mpera z’uyu mwaka rizaba ryuzuye, cyane iby’ibanze byinshi byamaze gukorwa.
Polisi yataye muri yombi pasiteri wagaragaye akubita abaturage mu rusengero. Video