Nyuma yo gufata umugore we amuca inyuma umugabo agahita afungwa, umuryango we wagaragaje akarengane arimo kubera imbaraga z’uwamuciye inyuma.

Muri iyi nkuru twabagejejeho umugabo witwa Niyonkuru Obed, wafashe umugore we amuca inyuma n’umugabo wari usanzwe acumbitse mu nzu yabo, abafatira muri lodge, uyu mugabo yaje gutangaza ko bari basanzwe bamubwira ko umugore we amuca inyuma ariko yari amaze kumwifatira aho batuye mu murenge wa Kimironko.

Amakuru dukesha BTN TV yageze aho byabereye, yahasanze uwo mugabo asaba ko yakwinjira muri iyo lodge kugira ngo barebe uwo mugabo bakeka ko ariwe uca inyuma n’umugore we, umugore basanze aryamye hasi yihwereje ariko umugabo bacana inyuma ku mugabo we bakimara kumubona wa mugore ahita abyuka vuba atangira kurwanya umugabo we nk’uko bigaragara no mu mashusho.

Ubwo umugabo w’uyu mugore yaganiraga n’umunyamakuru yavuze ko ikintu yifuza kuri ubu ngubu ari uko yahita atandukana n’uyu mugore, anavuga ko uyu mugabo bamufatanye nawe byose abikora yishingikirije icyo ari cyo kuko yavuze ko ari umusirikare w’umu jepe.

BTN dukesha iyi nkuru yatangaje ko nyuma bava aha ngaha uyu mugabo yakingiwe ikibaba n’ushinzwe umutekano muri uyu mudugudu maze akigendera, mu gihe uyu mugabo wabafashe bamuca inyuma we n’umugore we bajyanywe n’imodoka y’isuku n’umutekano, bikaza kurangira uyu mugore bamurekuye maze umugabo akaba afunzwe.

Inkuru Wasoma:  Umugore yaguye gitumo umugabo we ari kumwe n'indaya akora ibyiswe ishyano ashaka kwihekura.

Aya makuru yaje kwemezwa n’umuryango w’uyu mugabo waciwe inyuma bavuze ko afunzwe koko, bakaba bamushinja ko yakubise umugore we akanamukomeretsa, gusa umunyamakuru wari uhari byose biba akaba atangaza ko ibyo icyo gihe bitigeze biba ahubwo bishobora kuba ari akagambane ndetse n’akarengane.

Aya makuru y’ifungwa ry’uyu mugabo wafashwe umugore we amuca inyuma kandi yehamijwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Kimironko Umuhoza rwabukumba Mado, watangarije BTN ko yabwiwe ko umugabo afunzwe azira biriya byaha twavuze hejuru.

Umugabo yafashe umugore we amuca inyuma avuga ibyago yamuteje kubera iyi ngeso.

Umugore ukurikiranweho gusambanya umwana akanamwanduza indwara yisobanuye mu buryo bwatangaje benshi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved