Kuri uyu wa 26 zukwa 04, 2022, nibwo mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda humvikanye inkuru y’uko ISHIMWE Dieudonne ushinzwe iri rushanwa rya miss Rwanda yahamagajwe n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB kugira ngo bamubaze ku byaha akekwaho byo kuba asambanya abakobwa bajya mu marushanwa ya miss Rwanda, biza kurangira afunzwe.

 

Umuyobozi w’urwego rw’ubugenzacyaha RIB Murangira B. Thierry yatangaje avuga ati” tariki ya 25, 04, 2022, RIB yafunze umugabo witwa ISHIMWE Dieudonne usanzwe ategura irushanwa rya miss Rwanda, arakekwaho ibyaha bifitanye isano no guhohotera bishingiye ku gitsina abakobwa bamwe bagiye bitabira irushanwa rya miss Rwanda mu myaka itandukanye, ubu akaba afungiye kuri station ya RIB I REMERA”.

 

Nyuma rero y’uko hamenyekanye aya makuru abaturage hirya no hino mu gihugu cyane cyane abakurikira irushanwa rya miss Rwanda batangiye kwikoma uyu mugabo Dieudonne bavuga ko ari ibintu bigaragara cyane, kuko ngo nko mu irushanwa rishize ubwo ikamba ryatwawe na Muheto Divine ritari rimukwiriye.

 

Hari amakuru yagiye acicikana avuga ko ubwo uyu mugabo Dieudonne yafungwaga yari kumwe na miss MUHETO, abantu batangira kuvuga ko uyu mu miss nawe ikamba barimwibiye ngo kuko ritari rimukwiriye.

 

Abantu bose mu bitekerezo bagiye batanga cyane cyane ku nkuru zo kuma Youtube nka CHITA MAGIC ndetse n’ahandi, bagiye bavuga ko iri Kamba rya miss Rwanda ryari rikwiriye RUZINDANA KELIA bityo nta kabuza uyu Muheto nawe kugira ngo aritware hari harimo akantu.

Haracyategerejwe icyo RIB izakorera uyu mugabo Dieudonne uzwi kuri prince kid, amakuru tuzajya tuyabagezaho.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved