RIB iravuga ko hashize igihe ikora iperereza kuri CG (rtd) Gasana Emmanuel wahoze ari Guvernineri w’Intara y’Iburasirazuba ku cyaha akurikiranweho cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko (nk’umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba) mu nyungu ze bwite. Gasana yatawe muri yombi nyuma y’uko ahagaritswe ku mirimo ye.
Iki cyaha Gasana akurikiranweho giteganywa n’ingingo ya 15 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange aho rivuga riti “Umukozi wese wa Leta cyangwa se undi muntu wese uri mu rwego rwa Leta wifashisha umwanya w’umurimo we cyangwa ububasha afite kubera uwo mwanya agakora ikibujijwe n’itegeko cyangwa ntakore igitegetswe n’itegeko agamije kwihesha cyangwa guhesha undi muntu inyungu itemewe n’amategeko aba akoze icyaha.”
Iyo abihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda Atari munsi ya miliyoni eshanu ariko Atari hejuru ya miliyoni icumi. Iyo icyaha gikozwe hagamijwe inyungu ibarwa mu mafaranga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitari hejuru y’imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugera kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse.
CG Emmanuel Gasana yari aherutse gusezererwa muri polisi y’u Rwanda ashyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru, icyo gihe yavuze ko umuntu ava muri polisi ariko kitamuvamo. Yari aherutse kandi gusezererwa ku buyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba binyuze mu itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko hari ibyo akurikiranweho akeneye gusobanura.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry avuga ko iperereza rigikomeje kuri Gasana ko kandi amakuru yandi azatangazwa bishingiye kubyo iperereza rizagenda rigaragaza.