Mu gihugu cya Nigeria, Leta ya Gombe, inzego z’umutekano zatangaje ko zataye muri yombi urubyiruko rusaga 76 rukurikiranyweho gutegura ubukwe bw’abagabo babiri ngo bakundanaga.iyi Leta ya Gombe ituwe cyane n’abayisilamu bafite itegeko rya sharia rivuga ko ntabemerewe kubana bahuje igitsina ndetse na Nigeria ubwayo ntibyemera.
Kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ukwakira 2023, nibwo amakuru yemejwe ko aba bantu batawe muri yombi.umuvugizi w’Inzego z’Umutekano muri Gombe, Buhari Saad, yavuze ko abatawe muri yombi abatawe muri yombi bakekwaho kwitabira ibirori by’ababana bahuje ibitsina ndetse bakanategura ubukwe bw’abagabo babiri.
Abafashwe biganjemo abagabo ku bwinshi aho abagabo ari 57 naho abagore ni 17 gusa. Muri abo bagabo kandi 21 bemeye ko baryamana n’abo bahuje igitsina.aho mu majyaruguru ya Nigeria nk’uko bigenwa n’itegeko rya Sharia, kuryamana n’uwo muhuje igitsina birahanirwa kugeza ku gihano cy’urupfu.
Na none kandi Nigeria mu mwaka wa 2014, yemeje itegeko rishya ribuza gushyingiranwa kw’abahuje ibitsina aho ugihamijwe ahanishwa igifungo kigera ku myaka 14 muri gereza. Inzego z’umutekano muri iki gihugu zikunze gufata abantu bakekwaho iki gikorwa ariko ntikibahame bakaza kurekurwa.