Ikinyamakuru ABC News kiri mu bikomeye muri Amerika, cyemeye kwishyura Donald Trump miliyoni 15$ nyuma y’aho akijyanye mu nkiko agishinja kumutangazaho amakuru y’ibinyoma.
Ku wa 14 UKuboza 2024 nibwo ABC News yemereye urukiko ko izishyura amafaranga y’indishyi y’akababaro Donald Trump washinjaga iki kinyamakuru kuba cyaramutangajeho ibinyoma bigamije kumusebya bijyanye n’urubanza yashinjwagamo gufata ku ngufu umwanditsi E.Jean Carroll.
Izi miliyoni 15$ ntabwo Donald Trump azazihabwa mu ntoki, ahubwo zizanyuzwa mu kigega n’inzu ndagamurage byashinzwe na Donald Trump.
Byongeye ABC News yategetswe kwishyura miliyoni 1$ abunganizi ba Trump bamuburaniraga muri uru rubanza.
Ihangana rya Trump uherutse gutorerwa kuba Perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na ABC News ryatangiye ku itariki 10 Werurwe 2024 ubwo umunyamakuru George Stephanopoulos yatangazaga ko urukiko rwasanze Trump ahamwa n’icyaha cyo gufata ku ngufu umwanditsi E.Jean Carroll, nyamara ngo rukaza guhindura umwanzuro nyuma bitewe n’imbaraga za Trump.
Aya makuru yatangajwe mu gihe urukiko rwasanze nta bimenyetso bihari bihamya ko Trump yahohoteye E.Jean Carroll mu 1990 nk’uko yabimushinjaga. Ibi byatumye n’amafaranga agera kuri miliyoni 83$ Trump yari yasabye kwishyura Carroll atayamuha kuko icyaha cyitamuhamye.
Kuba uyu munyamakuru wa ABC News yaratangaje ko Trump yahamwe n’iki cyaha nyamara urukiko rutakimuhamije nibyo byatumye uyu mugabo ahita yiyambaza inkiko. Ashinja iki kinyamakuru kumutangazaho ibinyoma bigamije kumusebya dore ko yavugaga ko byagira ingaruka mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Uretse kuba ABC News igiye kwishyura aya mafaranga Trump, yanategetswe ko igomba gusohora inyandiko imusaba imbabazi ku mugaragaro nk’uko yari yatangaje aya makuru ku mugaragaro.