Hashize iminsi havugwa inkuru y’uburyo Nizeyimana Philbert wamenyekanye nka Philpeter yafungishije mugenzi we bakoranaga, Iradukunda Moses ariko akaza ari amakuru avugwa aturuka ku bantu batandukanye bo hirya no hino, gusa nyuma nibwo havuzwe ko Iradukunda Moses yaburanye agafungurwa, kuri ubu akaba yashyize ukuri kose hanze kugira ngo abantu bamenye ibyabaye.
Mu nkuru zatambutse havugwaga ko uyu Iradukunda Moses yatanze ibikoresho abiha umukozi n’ubundi bakorana Nshimiyimana Claude uzwi nka Kizz B, ariko Claude akaza gutangirwa n’abajura bakamukubita byo kumukomeretsa ndetse bakanamwiba ibyo bikoresho, nyuma Philpeter ubabereye umukoresha agatangira kubyishyuza Iradukunda, ari naho intandaro y’ibibazo byumvikanye hagati yabo yose ariho yaturutse.
Ubwo Iradukunda Moses yaganiraga na Bigman n’ubundi nawe watugezagaho amakuru kuri iki kibazo, yavuze ko koko ariko byagenze, ndetse umunsi Claude atangirwa agakubitwa akanibwa, uko bari batatu, ubwo ni Iradukunda, Philpeter ndetse na Claude barahuye kugira ngo baganire kuri iki kibazo, ariko icyo gihe Philpeter yahatirizaga Iradukunda kwandika impapuro zivuga ko ibikoresho byavuze agasinya yemera kwishyura, gusa Iradukunda akabyanga kuko ibikoresho atariwe byaburiyeho, yewe Claude we akemera ibyo gusinya yemera, ariko Philpeter ntabyemere ko ariwe usinya, ahubwo agashaka ko Iradukunda ariwe ubyishyiraho.
Iradukunda yagize ati” uyu Claude yarasinye, gusa njye nanga gusinya. Ikintu kibabaje ni ukuntu Philpeter yafungishije Claude kandi ari nawe wamujyanye kwa muganga igihe byose biba”. Iradukunda yakomeje avuga ko iyo ari nayo yanabaye intandaro nkuru yo kuva kuri the choice live, kuko ibyo boss we Philpeter yashakaga ko akora ntago yari kubyemera, ndetse ngo icyo gihe bahuye muri weekend kuwa kabiri ukurikiyeho Philpeter abasaba ko bamuha million eshanu kuwa gatanu uraza, kandi nabyo ntago bari babishoboye.
Yagize ati” ibaze umuntu ukwaka amafranga kuwa kabiri, ngo umuhe million 5 kuwa gatanu, ibyo bintu ntago nari kubishobora”. Yakomeje avuga ko ibyo aribyo byatumye areka gukora akazi ku isibo tv, kuko ntakuntu yari kujya ajya gukorana ikiganiro n’umuntu uri kumwandikira message buri masaha abiri, amubaza niba aramuha ayo mafranga, andi abiri akamubaza niba yafashe umwanzuro, andi akamubaza niba nta kintu yamubwira. Yanakomeje avuga ko mu bintu byashenguye Philpeter ngo nuko yamusuzuguye, aho hari habaye ibitaramo byo gutanga ibihembo, icyo gihe hari hashize ibyumweru bitatu Moses afshe umwanzuro wo kureka akazi, bagahurira aho ibihembo bitangirwa kuko yaba Philpeter na Irene Murindahabi bari buhabwe ibihembo, Iradukunda bakamusaba gukora akanga kuko yari umutumirwa kandi anamaze icyo gihe adakora.
Iradukunda yakomeje avuga ko ibintu byaje kuba ibindi ubwo yakoraga ikiganiro cya mbere kuri television Izuba, kuko nibwo ikirego mu rukiko cyakajije umurego cyane ko na mbere yitabaga ari ibintu bisanzwe kandi biri kuganirwaho, ari naho yatunguwe no kubona noneho ari kuregwa na company ya Philpeter. Abajijwe niba ataragize ikibazo mu rukiko igihe yari agiye kuburanirwa n’uwamwunganiye Irene usanzwe ari na (avocat) wa Isibo tv, Iradukunda yavuze ko atabigizeho ikibazo, kuko kuva kera bari basanzwe baziranye kandi yaranamubwiye ko nagira ikibazo azamufasha, ikirenze ibyo iki kibazo kikiba, Iradukunda yakibwiye Irene, Irene nawe ahamagara boss w’Isibo amubwira ko nta kibazo gikomeye gihari.
Iradukunda yakomeje avuga ko mu byaha yaregwaga harimo ubwambuzi no kunyereza umutungo, aho umuntu byahamye ashobora gukatirwa imyaka igera kuri ibiri muri gereza kandi ntiyishyure amafranga, gusa akigera mu rukiko umuburanira yasabye ko icyo cyaha cyahindurirwa inyito kuko umushinjacyaha ari kukiremereza kandi nta kunyereza imitungo byabayeho, cyane ko uwahawe ibikoresho ari Claude, ikindi kandi akaba atarabinyereje ndetse na Philpeter akaba yaragiranye amasezerano n’ababyeyi ba Iradukunda yo kwishyurwa mu gihe kingana n’umwaka.
Yanakomeje avuga ko kandi mubyo atiyumvisha atumva uburyo iyo amasezerano nkayo yagezweho ufunzwe afungurwa ntagere imbere y’urukiko ariko nyuma y’uko ababyeyi be ndetse n’umuntu wemeye kumwishingira ngo amwishyurire ayo mafranga Philpeter atashatse ko Iradukunda afungurwa ahubwo agakomeza kurwanira ko aca imbere y’urukiko, aho hari naho ubwe yivugiye ko yakomeza gufungwa akamaramo uwo mwaka wose ubundi akazasohoka bigahuriramo.
Iradukunda yakomeje avuga ko ubwo urukiko rwarangiraga, bagasanga hari amasezerano ahari hagati y’umuryango we ndetse na Philpeter, umucamanza yanzuye ko afungurwa ayo masezerano akajya gukomeza kubahirizwa akaba ariyo mpamvu ari hanze, ati” iyo biba bitameze gutyo kuwa kabiri nari kujyanwa I mageragere kuko icyaha kimpama, ariko ubutabera bwo mu Rwanda ndabukunda cyane bukoresha ukuri nta nubwo burya ruswa, rero kuba nta cyaha kimpama niyo mpamvu ndi hano kugira ngo hubahirizwe amasezerano yumvikanweho”.
Ati” bwa mbere Philpeter yashakaga amafranga, ubwumvikane bugeze hagati ashaka ko nafungwa, ariko azitirwa n’uko ubwo bwumvikane bwari bwabaye, biza kurangira bitagishobotse ko bwa bwumvikane butasubizwa inyuma”. Kuri ubu Iradukunda Moses kugira ngo akure ikibazo mu nzira, akeneye gushaka million esheshatu ubundi ibintu bigakomeza kujya ku murongo, gusa yavuze ko hari umuntu wamwishingiye akagirana amasezerano na Philpeter ko mu mezi atandatu ya mbere agomba kumuha million eshatu, nandi atandatu ya nyuma akamuha izindi, gusa ko naba atarazitanga hazagurishwa ingwate yatanze.
Iradukunda yakomeje avuga ko kandi uwo bari bafunganwe we nta ruhare azagira mu kwishyura nubwo ariwe ibikoresho byaburiyeho, kubera ko nyiri ukwishyuza ntago yigeze arega we ahubwo yareze Iradukunda nyine. Ushaka kuvugisha Iradukunda Moses +250788764019.