Nyuma yo kwitsinda igitego umuzamu wa Manchester United, Umutoza Ten Hag yamugeneye ubutumwa

Ku wa gatatu tariki 20 Nzeri saa tatu zuzuye nibwo irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’i Burayi yakomezaga mu matsinda atandukanye aho mu Gihugu cy’u Budage ku kibuga Allianz Arena hari hategerejwe umukino utoroshye aho FC Bayern Munich yatsindaga ikipe ya Manchester United ibitego 4-3.

Manchester United itari mu bihe byayo byiza cyane kuko ubu muri shampiyona iri ku mwanya wa 13 n’amanota 6, aho mu mikino 3 iheruka yinjijwe ibitego 3 kuri buri mukino byibura byaherukaga kuba mu mwaka wa 1978. Mu mikino 6 bamaze gukina muri uyu mwana w’imikino batsinzwemo ibitego 14, ariko bikaba bivugwa cyane ko amakosa ari ay’umunyezamu wabo mushya Andre Onana.

Umunya-Cameroon Andre Onana wageze muri Man United muri iyi mpeshyi aguzwe miliyoni 47 z’amayero avuye muri Inter Milan mu kiganiro n’itangazamakuru yemeye ko amakosa yose ari ayeyagize ati”twatangiye neza rwose ariko nyuma y’ikosa ryanjye,twatakaje umukino. Byari ibintu bitoroshye kuri twe,cyane cyane kuri njye kuko ni njye watumye ikipe igwa hasi”.

“ntekereza ko igitego cya mbere cyaje mu bihe bibi kandi twari beza cyane mbere yaho, ntabwo ikipe ya FC Bayer Munich yari yigeze ibona amahirwe yo kugera imbere y’izamu ryacu. Nakoze ikosa kandi cyari ikintu gikomeye ,kuburyo byatumye ikipe yose igwa hasi kubera njye. Nubwo intangiriro zanjye Atari nziza mu ikipe ariko mfite byinshi nshaka kuzereka abafana,uko nakinye uyu munsi rero ni umwe mu mikino yanjye mibi”.

Inkuru Wasoma:  Munyakazi Sadate yagereranije amatora y’umuyobozi wa FERWAFA n’ikinamico

Andre Onana yakomeje agira ati”Biragoye kuko dufite intego zagutse kandi dushaka gutwara buri kimwe.byari amahirwe akomeye yo guhagarika ibihe bibi tumaze iminsi ducamo ariko nahubutaha, ni igihe kitoroshye tugomba kuba hamwe, ndetse tugakomeza kwigira ku makosa kuko nicyo aberaho.

Eric Ten Hag nawe mu kigani n’itangazamakuru bamubajije ku makosa ya andre Onana, yavuze ko atayamushyiraho wenyine ahubwo nk’ikipe bagomba kubikosora ndetse ko n’igice cya kabiri berekanye ko bashobora kwitwara neza.yanavuze kandi ko bagomba gufasha Andre Onana  agasubira ku murongo ko ari umunyezamu w’ingirakamaro Manchester United.

Andre Onana amaze kwitsinda igitego.

Andre onana yibaba ibiri kumubaho.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved