Muri iyi minsi, byari bimaze kuba umwuga ukomeye cyane, aho wasangaga abantu benshi cyane ndetse cyane cyane urubyiruko ariko kazi basigaye bakora ko gucuruza imiti y’ubwoko bwose ndetse bavuga ko ivura indwara zose zitandukanye kandi zigakira, nanone hari n’abandi biyita abavuzi gakondo bavura bakoresheje ubupfumu ndetse n’ubundi bugenge, bikaba bisa nk’aho byabakomye mu nkokora.
Minisitiri w’ubuzima Dr Ngamije Daniel yashyize umukono ku itangazo rimenyesha abanyarwanda bose muri rusange, itangazamakuru n’abayobozi bwaryo ndetse n’inzego zibanze ko bitemewe kwamamaza imiti ndetse n’ibikorwa by’ubuvuzi, ndetse avuga ko uzabirengaho azahanwa. Ni itangazo ryasohotse kuri uyu wa gatandatu tariki 9 Nyakanga 2022.
Iri tangazo risohoka hari hashize imyaka 3 n’amezi atandatu hasohotse irindi tangazo ribuza abantu kwamamaza imiti mu buryo ubwo aribwo bwose, ndetse ubwo MINISANTE yasohoraga iri tangazo yavuze ko ishingiye ku itangazo yari yaratanze mbere mu myaka itatu n’igice ishize. Muri iri tangazo minisiteri yatangaje ingingo eshatu zigomba kwitwabwaho n’inzego zose uhereye kuri abo bacuruzi, ubuyobozi bw’itangazamakuru ndetse n’inzego z’ibanze arizo izi zikurikira:
1 Birabujijwe kwamamaza imiti n’ibikorwa by’ubuvuzi, mu buryo bw’amashusho, ibiganiro, ibitabo, mu muhanda, mu masoko, ahahurira abantu benshi, hakoreshejwe indangururamajwi, imbuga nkoranyambaga ndetse n’indi miyoboro y’itumanaho.
2 ibigo by’itangazamakuru bibujijwe kwamamaza ibikorwa by’ubuvuzi ndetse n’imiti keretse gusa ushaka kuranga aho ibikorwa bye bikorerwa agaragaje icyangombwa gitangwa na minisiteri y’ubuzima kibimwemerera.
3 birabujijwe gutanga ibiganiro by’ubuvuzi udahagarariye ministeri ifite ubuzima mu nshingano zayo,ikigo, urwego cyangwa se ivuriro byemewe na ministeri y’ubuzima. Itangazamakuru ribujijwe kwakira no gutangaza ibiganiro by’abantu batari mu nzego zavuzwe haruguru. Ministeri yasoje ivuga ko abantu bireba bagomba kubahiriza aya mabwiriza kugira ngo hirindwe gufatirwa ibihano.
Ibi bibaye nyuma y’uko hari hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’itangazamakuru hagaragara abantu bamamaza ibikorwa by’ubuvuzi ndetse n’imiti bavuga ko bikiza indwara zose zibaho. Nyuma y’uko iri tangaza abantu batandukanye babyakiriye mu buryo butandukanye, uhereye ku baturage basanzwe babyakiriye neza ndetse bakabisamira hejuru, kubera ko bamwe mu baturage banabajije impamvu ibi byari bigikorwa kandi hari harasohotse itangazo rya ministeri ribibuza.
Abaturage basabye kandi ko hashyirwaho ingamba zikarishye zo gukurikirana ibi bikorwa, kubera ko ngo bimaze kuzengereza abatari bakeya. Ariko ku rundi ruhande ntago habuze abagaragaza uburyo babangamiwe n’uyu mwanzuro wa ministeri, cyane cyane abakora ibi bikorwa. Tugendeye ku bitekerezo byatanzwe kuri twitter nk’uko tubikesha inyarwanda.com, bamwe bagize icyo babivugaho.
Thacien Munyaneza yagize ati” abafite iyo miti n’ibikorwa by’ubuvuzi bakwiye no guhabwa gahunda kuko bafite imvugo ziyobya. Ukajya kumva umuntu arakubwiye ngo avura indwara zose, nibakurikiranwe buri wese agaragaze specialite ze kuko ibindi ni akajagari”.
Mafisango Jean De Dieu yagize ati” nari maze kurambirwa rwose abamamaza imiti yongera ibitsina n’amavangingo!”. Habahili yashimye cyane agira ati” murakoze cyane abakora ibi bikorwa bari barazengereje abaturage bababeshya ngo bavura indwara zose”.
Venuste yagize ati” iyaba kwari ukwamamaza gusa, ministeri ibyo nibirenge ahubwo nibyo bamamaza biveho kuko buriya ni ubujura bwitwaje ingirwa buvuzi. Ngo hari abavura inyatsi, indwara zananiye amavuriro”. Ephrem yagize ati” ibi ko Atari ubwa mbere bivuzwe ko bidacika?”.
Gonzaga Muganwa wahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda yabwiye minisante ati” ikibazo ni itangazamakuru cyangwa se ni abakorwa mu rwego rw’abavuzi bamamaza? MINISANTE igenzure urwego rw’ubuvuzi, itangazamakuru ribyumvikaneho n’inzego zishinzwe kugenzura RMC, ARJ na RURA”. Muganwa yakomeje avuga ko iri tangaza Atari ubwa mbere ritanzwe kandi ntago byigeze bicika kubera ko batabanje kumva uburemere bw’ikibazo ubwacyo bityo byaba byiza habayeho ibiganiro kubo bireba.
Hari uwatanze igitekerezo avuga ati” babandi birirwaga bamamaza ngi bafite imiti yongera ibitsina, ngo bavura infegisiyo, ngo kwikinisha n’ibindi rwose bari barakabije”. Undi ati” babandi birirwa bamamaza imiti ivura umwaku, akanyabugabo rwose nizere ko babonye iri tangazo”. Abantu bakomeje kuvuga ko iri tangazo riziye igihe kubera ko n’ubundi ngo iyi miti yamamazwa itavura. Gusa ubwo imirasiretv yaganirizaga umwe mu bacuruza iyi miti ukorerwa kwamamaza ku mbuga nkoranyambaga, yatugaragarije ko atishimiye uyu mwanzuro kubera ko uje uje kuvaniraho akazi bamwe na bamwe babikora kandi bizabagora kuba babona akandi kazi cyangwa se kubona ibyangombwa ministeri izatanga.