banner

Nyuma y’uko indirimbo ya The Ben ‘Ni Forever’ isibwe ku rubuga rwa Youtube yasobanuye impamvu yabiteye n’uko bizarangira

Ku wa Mbere tariki 25 Ukuboza 2023, indirimbo ya The Ben ‘Ni Forever’ yari ikomeje kuzamuka cyane mu mubare  w’abantu bayireba ku rubuga rwa Youtube, ikaba yarakuweho irezwe na Kompanyi ya Drone Skyline Ltd, uyu muhanzi yaje gutangaza ko nta kibazo na kimwe yari afitanye n’iyi kompani bityo afatanyije n’ikipe ye bari gukora ibishoboka byose ngo igaruke kuri Youtube.

Ubwo iyi ndirimbo ya The Ben yakurwaga ku rubuga rwa Youtube, byatangiye kuvugwa cyane ko uyu muhanzi yaba abereyemo Kompanyi ya Drone Skyline Ltd amafaranga angana na 1 000 000 Frw, nyamara uyu muhanzi we avuga ko nta kibazo afitanye na yo.

Hashize amasaha make nibwo amakuru yaje kumenyekana ko iyi ndirimbo ‘Ni Forever’ yakoreshejwemo amafoto yafashwe n’iyi Kompanyi batayaguze cyangwa ngo babisabire uburenganzira, aya mashusho ni agaragaza Nyungwe mu gutangira kw’iyi ndirimbo. The Ben yatanze ubutumwa abinyujije ku mbuga nkoranyambaga avuga ko we n’ikipe ye  ya tekenike bari kugenzura iki kibazo ngo vuba aha iyi ndirimbo igaruke.

Inkuru Wasoma:  Umuhanzi Man Martin yahaye igisubizo cyaburiwe ubusobanuro uwamwise umutinganyi kubw'amagambo yakoresheje.

The Ben yavuze ko bidatinze iyi ndirimbo iragarurwa ku rubuga rwa Youtube abantu bakongera kuyibona nk’ibisanzwe, ngo bitewe n’uko amashusho yakoreshejwe muri iyi ndirimbo yari yasabiwe uruhushya ndetse na ba nyiri amashusho bemeye kuyatanga ngo akoreshwe mu ndirimbo ye.

The Ben avuga ko impamvu ny’ir’izina yateye isibwa ry’iyi ndirimbo atayizi ariko ubu agiye kubikurikirana. Iyi ndirimbo ni imwe mu ndirimbo nyarwanda zakunzwe mu gihe gito yari imaze igiye hanze, bigaragazwa n’uko yari imaze iminsi 9 gusa igiye hanze, ariko yari imaze kurebwa n’abarenga 1,200,000 kuri uru rubuga rwa Youtube.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved