Ku wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2023, mu gihe igisirikare cya Israel cyari kimaze gutangaza ko intambara yo guhangana na Hamas muri Gaza  igifite amezi menshi ikomeje, yahise igaba ibitero bikomeye muri Gaza.

 

Mbere y’aho ku wa Kane, Umuvugizi w’Igisirikare cya Israel, Daniel Hagari, yatangaje ko ubu igisirikare gishyize imbaraga mu guhangana na Hamas mu Mijyi ibiri yo muri Gaza. Yagize ati “Hazabaho urugamba rukomeye ku minsi igiye kuza”.

 

Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza, yatangaje ko iyi ntambara imaze guhitana abaturage 18 700 ndetse abenshi muri bo ni abagore n’abana. Mu gitondo cyo ku wa Gatanu bongeye gutangaza ko abaturage benshi bishwe n’igitero cyagabwe mu gace ka Khan Yunis gaherereye mu Majyepfo ya Gaza, ndetse n’abandi biciwe mu gace ka Nuseirat gaherereye mu rwagati muri Gaza n’ibitero by’indege.

 

Abaturage benshi cyane, bo muri Palestine, ku mugoroba wa ku wa Kane bari birunze mu mujyi wa Rafah uherereye mu majyepfo ya Gaza mu gace gahana imbibi na Misiri, bari mu kaga nyuma yo kurokoka ibitero bya Israel. Bamwe mu  baturage bavuga ko barashweho misile mu gace bari batuyemo kandi nta bikorwa bifitanye isano n’igisirikare bakoraga.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.