Kuri uyu wa 7 Nzeri 2023, urukiko rw’ibanze rwa Rubavu rwaburanishije abantu bagera ku icyenda barimo batatu barimo abahoze bayobora gereza ya Rubavu, bakurikiranweho ibyaha birimo iyicarubozo ryakorewe abahoze bayifungiwemo bamwe bikabaviramo urupfu. Aba bantu baburanaga ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, aho ababuranaga 3 bahoze bayobora gereza ya Rubavu by’umwihariko hagati ya 2019 na 2022.
Kayumba Innocent, Gahungu Ephrem na Augustin Uwayezu, baregwa n’ubushinjacyaha kuba ibyitso ku byaha byo gukubita no gukomeretsa bikaviramo bamwe urupfu. Ikindi baregwa ni ukutamenyekanisha icyaha cy’ubugome, kutita ku muntu ushinzwe gucungira ubuzima ndetse n’iyicarubozo. Icyakora ku rundi ruhande, aba baregwa bose bahakana ibivugwa n’ubushinjacyaha.
Aba bajya gutabwa muri yombi byaturutse ku mashusho y’umusore witwa Ndagijimana Emmanuel uzwi nka Peter agaragaza ibisebe biri ku mubiri we. Uyu yavugaga ko ibyo bisebe byakomotse ku nkoni yakubitiwe muri gereza ya Nyakiriba (Rubavu). Nyuma y’aya mashusho, urwego rushinzwe Igorora rwatangiye gukora iperereza kuri aba bayobozi b’amagereza batangira gufatwa barafungwa.
MU RUKIKO: Ubushinjacyaha bwavuze ko ubwo iriya gereza yayoborwaga na Gahungu Ephrem, hapfuye abantu batanu abandi bagakomeretswa n’inkoni mu bihe bitandukanye akabihishira. Byemezwa ko abantu bose bapfuye bishwe n’inkoni babaga bakubiswe n’abacungagereza cyangwa se abafungwa babaga batumwe n’abacungangereza muri iyo gereza.
Kayumba Innocent we, ubushinjacyaha bumushinja umuntu umwe witwa Nizeyimana Jean Marie Vianneye. Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko nubwo inyandiko zo kwa muganga zigaragaza ko abo bose bapfuye imfu zisanzwe, hari izindi nyandiko zishingiye ku iperereza zigaragaza ko imfungwa zagezwaga kwa muganga zabaga zabaye intere nyuma yo gukubitwa abandi bakahagera bamaze gupfa.
Mu kwisobanura, Gahungu Ephrem yabwiye urukiko ko ibyinshi mu bikorwa by’urugomo byaberaga muri gereza igihe yari umuyobozi wayo, byabaga adahari. Avuga ko abapfuye bashyinguwe n’imiryango yabo mu cyubahiro batabanje kumenya icyabishe. Aba bashinjwa kandi bagaragaza ko bakemanga ubuhamya bw’abatangabuhamya, dore ko abo batangabuhamya ari imfungwa muri gereza ya Rubavu nyine bigeze kuyobora.
Augustin Uwayezu ni we ushinjwa gukorera iyicarubozo Ndagijimana Emmanuel uzwi nka Peter, aho ubushinjacyaha bwemeza ko byamuviriyemo ubumuga buri ku kigero cya 80%. Icyakora, Uwayezu we yisobanura avuga ko Ndagijimana yageze muri gereza ya Rubavu yarabanje gukubitwa akubitiwe ahandi harimo aho yari yarafungiwe mbere muri sitasiyo za polisi.
Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko rw’ibanze rwa Rubavu ko Ndagijimana Emmanuel yakubitiwe muri gereza ya Rubavu akekwaho gushaka gutoroka gereza. Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kuba rufunze abakekwa bose uko ari icyenda mu gihe iperereza rigikomeje. Icyakora abashinjwa bo basaba kuburana badafunzwe kubera ko ari abere kandi bakaba bamaze igihe mu buyobozi bw’ama gereza atandukanye ari ba ntamakemwa.
Kayumba Innocent wayoboye gereza zitandukanye, ari muri uru rubanza mu gihe ari kurangiza igihano cy’igifungo cy’imyaka 5 yakatiwe n’urukiko nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwiba amafaranga umuntu wari ufungiye muri gereza ya Mageragere yari abereye umuyobozi. Kayumba amaze imyaka ibiri n’igice muri gereza kuko indi ibiri n’igice irasubitse.
Ibi byaha aba bayobozi ba gereza bakurikiranweho biramutse bibahamye, bahanishwa igifungo cya burundu nk’uko biteganwa n’ingingo ya 113 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda. ‘Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo gukora iyicarubozo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitari hejuru y’imyaka 25. Iyo iyicarubozo riteye uwarikorewe indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma atagira icyo yikorera, kubuza burundu umwanya w’umubiri gukora, gutakaza igice cy’umubiri gikomeye, urupfu cyangwa se rikozwe n’umuntu ukora imirimo ya Leta mu mirimo ashinzwe, igihano kiba igifungo cya burundu.’