Ku wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2024 ni bwo Perezida w’inzibacyuho wa Guinee-Conakry, Lieutenant-General Mamadi Doumbouya yasoje uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda, maze atangaza ko yanyuzwe n’uburyo yakiriwe ndetse ashimira Perezida Kagame n’Abanyarwanda.
Gen Doumbouya mu runzinduko yagiriye mu Rwanda rwasize agiranye ibiganiro na mugenzi we Perezida Paul Kagame bivuga ko impande zombi zizakomeza guteza imbere “umubano n’ubufatanye” bisanzwe kuri ibi bihugu byombi. Uyu mukuru w’igihugu kandi yanasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, nyuma ku mugaragaro afungura Ambasade ya Guienee mu Rwanda.
Ubwo Gen Doumbouya yasozaga uruzinduko yagiriye mu Rwanda ku wa Gatandatu, yaherekejwe na Perezida Kagame wari wanagiye kumwakira ubwo yageraga i Kigali. Maze undi nawe yifashishije urubuga rwa X avuga ko we n’itsinda rye banyuzwe cyane n’uburyo bakiriwe mu Rwanda.
Gen Doumbouya yagize ati “mu gusoza ubutumwa bukomeye cyane bwerekeye ubufatanye hagati y’u Rwanda na Guienee n’u Rwanda no gushimangira umubano w’ubucuti hagati y’ibihugu byacu byombi, ndashimira Perezida Kagame ndetse n’Abanyarwanda kubwo kutwakirana ikaze ndetse n’urugwiro.”
Mu gusoza yavuze ko uruzinduko agiriye mu Rwanda rusize abaturage b’ibihugu byombi bahindutse umwe’ mu muco gakondo wa Afurika.’
Uruzinduko Gen Doumbouya yagiriye i Kigali ruje rukurikiye urw’amateka Perezida Paul Kagame yagiriye i Conakry, ubwo Doumbouya yari amaze guhirika Prof. Alpha Conde wari Perezida wa Guiene-Conakry.