Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Nyakanga 2025, mu masaha ya saa munani z’ijoro, habayeho igikorwa cy’agahomamunwa ubwo abagabo babiri bo mu Kagari ka Ntendezi, Umurenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, binjiriye mu ishyamba rya Parike y’Igihugu ya Nyungwe bivugwa ko bagiye gucukura zahabu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Aba bagabo babiri, barimo n’umujyanama w’ubuzima, barashwe n’abashinzwe umutekano barinda Parike ya Nyungwe, ubwo bageragezaga kwinjira muri ako gace kitemewe. Umwe muri bo yahise ahasiga ubuzima, mu gihe undi yakomeretse bikomeye ajyanwa kwa muganga ku bitaro bikuru bya Nyamasheke.
Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko aba bagabo bashobora kuba bari mu itsinda rinini ry’abantu bashaka gucukura amabuye y’agaciro mu ishyamba rya Nyungwe, ahazwi ko harimo ubutunzi kamere burimo n’inkomoko y’amazi menshi, amashyamba y’inzitane n’ahashobora kuboneka amabuye y’agaciro nka zahabu.
Parike ya Nyungwe, imwe mu mutungo kamere w’u Rwanda ukomeye cyane, ni ahantu hihariye ku bw’amoko y’inyamaswa n’ibimera bihehereye muri ako gace. Gukora ibikorwa binyuranyije n’amategeko muri Nyungwe birimo gucukura zahabu, gutema ibiti cyangwa guhiga inyamaswa, bifatwa nk’ibyaha bikomeye, bishobora gutuma umuntu ahanishwa ibihano bikarishye.
Nk’uko biteganywa n’itegeko rigenga ibidukikije n’umutungo kamere, kwinjira muri Parike y’Igihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko cyangwa gukora ibikorwa by’ubucukuzi butemewe bigize icyaha gihanwa n’ingingo ya 67 y’Itegeko No 48/2018 ryo ku wa 13/08/2018.
Iri tegeko riteganya ko umuntu wese uhamwe n’icyaha cyo kwangiza parike cyangwa umutungo kamere wayo ashobora guhanishwa igifungo kuva ku myaka itanu kugeza kuri 10, n’ihazabu ishobora kugera kuri miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ikindi kandi, mu gihe umuntu afashwe arwanya inzego zishinzwe umutekano cyangwa akanga guhagarara ubwo ashyikirizwa ubutabera, hakurikizwa itegeko rigenga imikoreshereze y’imbaraga ku ruhande rw’inzego z’umutekano, aho kurasa umuntu bikemezwa nk’ubwirinzi cyangwa ingamba zo kuburizamo icyaha gishyira mu kaga ubuzima cyangwa umutungo wa Leta.