Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yasabye depite Lydia Mutyebele Ngoi kunywa amazi; nk’uburyo bwamufasha gukemura ikibazo afite ku Rwanda.

 

 

Umukuru wa Dipolomasi y’u Rwanda yageneye ubu butumwa uyu mugore, nyuma yo kugaragaza ko u Rwanda yashyize mu gatebo kamwe n’u Burusiya rutakabaye rwarahawe kwakira Shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare.

 

 

Mutyebele uzwiho cyane kwikoma u Rwanda yanditse ku rubuga rwe rwa X ati: “Duheza u Burusiya kubera ibyaha byabwo, ariko tugasasira u Rwanda itapi zitukura. Ibi ni uburyarya bwuzuye. Siporo ntikwiye gukoreshwa mu nk’umwotsi uhishira ubutegetsi bukandagira uburenganzira bwa muntu.”

 

 

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yifashishije ruriya rubuga, yabwiye uriya mugore ati:” Madamu mudepite, Ababiligi bagenzi bawe bari i Kigali baragutashya. Umukinnyi wanyu w’Indashyikirwa’ Remco Evenepoel na we yatsinze ku nashuro ya gatatu yikurikiranya. Ahasigaye, usome ku mazi ashyushye biraza gushira.”

 

 

Depite Mutyebele yikomye u Rwanda nyuma yuko Umunyamakuru Stijn Vercruysse ukorera Televiziyo ya VRT y’iwabo mu Bubiligi, na we yarushinje kumwima uruhushya rwo kuruzamo, kugira ngo akurikirane Shampiyona y’Isi y’umukino yatangiye uyumunsi kuwa 21  Nzeri 2025.

 

 

Minisitiri Nduhungirehe aheruka gutangaza ko kuba uyu munyamakuru yarimwe uburenganzira bishingiye ku kuba yari atujuje ibyo abanyamakuru ba Siporo basabwaga, ikindi mu byari bimuzanye hakaba harimo kuvuga nabi ubutegetsi bw’u Rwanda nk’uko na we yabyiyemereye ubwo yaganiraga n’ibinyamakuru by’iwabo.