Umukinnyi wa filime Olivia Hussey, wamamaye nk’umwe mu bakinnyi b’imena muri filime ya “Romeo & Juliet” yitabye Imana ku myaka 73.
Uyu mugore wavukiye muri Argentine agakurira mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza, yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukuboza 2024 nk’uko byashyizwe ku rubuga rwe rwa Instagram.
Umuryango we wanditse ko uri mu kababaro ko kumubura, ariko uri kwishimira ibyo yakoze mu buzima bwabo n’uruganda rwa sinema muri rusange.
Yaguye muri California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu mugore wavutse mu 1951 yagaragaye muri filime ya “Romeo & Juliet” yagiye hanze mu 1968, ubwo yari akiri umwangavu.
Yari afite imyaka 15 gusa ubwo Franco Zeffirelli wayoboye ifatwa ry’amashusho ya Romeo na Juliet yamubengukaga. Agaragara ari umukinnyi w’imena yitwa Juliet mu gihe aba akinana urukundo na mugenzi we Leonard Whiting ukina ari Romeo.
Iyi filime yamuhesheje ibihembo bitandukanye birimo icya Golden Globes n’ibindi.
Gusa n’ubwo ari filime yamwubakiye izina mu myaka yashize, we na Whiting bakinanye umwe ari Romeo undi ari Juliet, bajyanye mu nkiko Franco Zeffirelli wahanze iyi filime [witabye Imana mu 2019] na Paramount Pictures yagize uruhare mu kuyigurisha.
Bavugaga ko hari ibice bimwe bigize iyi filime bakinishijwe by’urukozasoni nta bwumvikane bwabayeho.
Bashaka indishyi z’akababaro za miliyoni 500$ [arenga miliyari 600 Frw], kubera ingaruka gukina ibyo bice byabagizeho ndetse n’inyungu nyinshi iyi filime yatanze kuri ba nyirayo.
Gusa umwaka ushize ikirego cyabo cyateshejwe agaciro.
Uretse “Romeo and Juliet”, Hussey yagaragaye mu zindi filime zirimo nka “Jesus of Nazareth”, “Death on the Nile”, “ Social Suicide” yo mu 2015 yongeye gukinanamo na Whiting bakinanye muri “Romeo and Juliet” n’izindi zitandukanye.
Olivia Hussey yasize abana batatu.