Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, rigaragaza ko rifite icyuho cy’arenga miliyari 2,5$ mu ngengo y’imari ya 2026/2027 yari iteganyijwe ko izaba ingana na miliyari 4.2$.
OMS yabitangarije mu nama n’abakozi bayo yabaye ku wa 2 Mata 2025, aho yagaragaje ko ibura 45% by’ingengo y’imari yari iteganyijwe mu mwaka w’ingengo y’imari utaha.
Kimwe mu byateye iki cyuho ni amafaranga Leta Zunze Ubumwe za Amerika itatanze nka kimwe mu bihugu bigira uruhare runini mu gutera inkunga OMS.
Iri shami rya Loni rigaragaza ku butegetsi bwa Biden Amerika itatanze miliyoni 130$ nk’uko Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe ibikorwa muri OMS, Raul Thomas, yabivuze.
Mu 2024/2025 Amerika yagombaga gutanga miliyoni 260$ icyakora bikaba bigoye kuko Donald Trump yavuze ko Amerika yikuye muri OMS nubwo icyo cyemezo kizatangira gukurikizwa mu 2026.
Umuyobozi Mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko hagiye kugabanywa abakozi mu nzego zose uhereye mu z’ubuyobozi, ndetse n’ibikorwa byari kuzakorwa bigabanywe.
Yagize ati “Iri gabanywa rizakorwa mu buryo bwitondewe, hibanzwe ku bikorwa by’ingezi bigira akamaro kurusha ibindi kandi bihura n’amafaranga ahari. Dufite gahunda yo gusoza igenzurwa ry’ibikorwa by’ingenzi hagati muri uku kwezi, icyo gihe tuzabamenyesha ibikorwa bizagabanuka ndetse n’uburyo bizakorwamo.”
OMS yashinzwe mu 1948. Ifatanya n’ibihugu birenga 150 mu kwita ku buzima bw’abaturage. Buri mwaka ikurikirana indwara zirenga 1000 ndetse igakora n’ibindi bikorwa bigamije gusigasira amagara y’abatuye Isi.