Ikigo cy’ikoranabuhanga cya OpenAI mu minsi iri imbere gishobora gushyira hanze porogaramu izajya ikoreshwa mu gushakisha ibintu kuri internet, yitezweho guhangana ku isoko na ‘Google Chrome’.

 

Reuters yatangaje ko amakuru ikesha abantu ba hafi ya OpenAI, ashimangira ko iyi porogaramu izajya hanze mu byumweru bike biri imbere.

Izaba iri mu cyiciro cy’izizwi nka ‘browser’ ari nacyo kibarizwamo izamenyekanye cyane nka Google Chrome, Safari, Internet Explorer, Mozilla firefox n’izindi.

 

Iyi porogaramu ya OpenAI izaba ifite umwihariko wo gukoresha ubwenge bw’ubukorano ndetse ifite imikorere yahujwe na ChatGPT. Ibi byose bigamije korohereza abazayikoresha.

 

Byitezwe ko nijya ku isoko izahagangana na Google Chrome cyane ko umwaka ushize OpenAI yahaye akazi abantu babiri babaye ba Visi Perezida ba Google ndetse bakagira uruhare rukomeye cyane mu gukora iyi porogaramu yayo.

 

Kugeza ubu abarenga miliyari eshatu ku Isi bakoresha Google Chrome mu gushakisha ibintu kuri internet, ibiyishyira ku mwanya wa mbere, igakurikirwa na Safari ya Apple.