OpenAI yahagaritse ko abantu bazongera gukoresha icyiciro cya ChatGPT cya kera kizwi nka GPT-4o kuko cyari gifite ibibazo byinshi. Ibyo bibazo birimo ko yari igeze aho yemeranya n’abantu ibintu byose yewe ikemera n’ibishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

 

OpenAI yabonaga ko bishobora gutuma abantu bayoba, bagafata ibyemezo bishingiye ku marangamutima apfuye.

GPT-4o ni yo ifite ikibazo gikomeye mu bindi byiciro byose bya ChatGPT.

 

Ubu OpenAI yahagaritse burundu GPT-4o hamwe n’ibindi byiciro byari bishaje, ahubwo ikangurira abantu gukoresha ibyiciro bya ChatGPT bishya kuko byo bishobora gutanga amakuru yizewe, atarimo ugukabya, atekanye kandi atarimo amaragamutima.

 

Abantu bakoreshaga GPT-4o bangana na 0,1% by’abakoresha ChatGPT bose.

ChatGPT ikoreshwa n’abarenga miliyoni 800 ku cyumweru, bivuze ko 0,1% ari abantu ibihumbi 800.

 

 

Uretse GPT-4o, ibindi byiciro byahagaritswe harimo GPT-5, GPT-4.1, GPT-4.1 mini, na OpenAI o4-mini.

OpenAI yari yateganyije guhagarika GPT-4o muri Kanama 2025 ubwo yamurikaga GPT-5, ariko icyo gihe, habayeho kutabyumva kimwe n’abishyura kugira ngo bayikoreshe, ifata icyemezo cyo kuyireka.