Umunyamabanga Mukuru w’umuryango wa OTAN, Mark Rutte, yagaragaje ko ibihugu biwugize ko bikwiye kwitegura intambara y’igihe kirekire u Burusiya buri gutegura kugira ngo bizashobore kuyitsinda.
OTAN igizwe n’ibihugu 32 bihurira ku nyanja ya Atlantique, birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Budage, u Bwongereza n’u Bufaransa, byose byiyemeje gutabarana mu gihe kimwe cyaterwa.
Rutte kuri uyu wa 12 Ukuboza 2024 yatangaje ko mu gihe cy’Intambara y’Ubutita, ibihugu byo muri uyu muryango byashoraga 3% by’umusaruro mbumbe wabyo mu gisirikare, kugira ngo hatazagira umwanzi ubitungura.
Umwuka wongeye kuba mubi hagati y’ibihugu bigize OTAN n’u Burusiya bwahoze muri Leta z’Ubumwe bw’Abasoviyete, biturutse ku ntambara bwashoje kuri Ukraine ifatwa nk’umufatanyabikorwa ukomeye w’uyu muryango.
Rutte yagaragaje ko ingengo y’imari ibihugu byo muri OTAN bigenera igisirikare muri iki gihe ari nkeya, asaba ko yazamurwa kuko ibihe uyu muryango urimo bikomeye kurusha mbere.
Yagize ati “U Burusiya buri gutegura intambara y’igihe kirekire kuri Ukraine natwe. Ntabwo twiteguye icyadutera mu myaka ine cyangwa itanu. Ni igihe cyo kugira imitekerereze y’ibihe by’intambara, tugatumbagiza umusaruro w’igisirikare n’amafaranga dushoramo.”
Abayobozi bo mu bihugu bigize OTAN bemeranyije kugabanya ingengo y’imari y’ibisirikare mu 2014 ubwo u Burusiya bwari bumaze gufata agace ka Crimea kahoze ari aka Ukraine. Ubu byemeranyije ko mu mwaka utaha itagomba kujya munsi ya 2% by’umusaruro mbumbe.