Umuraperi w’icyamamare Sean “Diddy” Combs yongeye gukurikiranwaho ibyaha bibiri bishya birimo gucuruza abantu no kwishora mu busambanyi, habura ukwezi ngo agezwe imbere y’urukiko i New York.
Ibyo byaha bishya byatangajwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu mu rukiko rwo muri Manhattan, bikaba bijyanye n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bivugwa ko yabikoze hagati ya 2021 na 2024 ku wundi muntu utandukanye n’uwavuzwe mbere.
Ubushinjacyaha buvuga ko Diddy yashutse, yimura, akanahatira uwo muntu gukora imibonano mpuzabitsina no kwishora mu buraya.
Combs ahakana ibyo aregwa byose, kandi abamwunganira bavuga ko ibyo birego bishingiye ku bikorwa byabaye hagati y’abantu bakundanye ku bushake, aho kuba ihohoterwa.
“Ibi si birego bishya cyangwa abantu bashinja bashya,” abamwunganira babwiye CBS News. “Abo bantu bari mu rukundo n’uwo dushinja kandi byose byari ku bushake.”
Muri 2024, urukiko rwa grand jury rwari rwamaze kumushyiraho ibyaha bitandukanye birimo gucuruza abantu, kubashora mu busambanyi n’iyicarubozo.
Kuri ubu Diddy arashinjwa ibyaha 5aho bimwe mu byo ubushinjacyaha buvuga bikomeye cyane ni ibijyanye no kwifatanya n’abandi mu bugizi bwa nabi, harimo n’ibirego byo gushimuta, guha ibiyobyabwenge abagore, kubahatira imibonano mpuzabitsina hakoreshejwe imbunda cyangwa iterabwoba.
Muri ibyo birego, havugwamo n’ibyabaye ubwo polisi yakoraga igikorwa cyo gusaka inzu ya Diddy i Los Angeles, aho basanze ibintu byinshi bivugwa ko byagenewe imibonano mpuzabitsina y’abantu benshi (izwi nka “freak offs”), birimo ibiyobyabwenge n’amacupa y’amavuta y’abana arenga 1,000.
Sean Combs ni umwe mu baraperi n’abayobozi b’inzu z’imyidagaduro bageze ku rwego rwo hejuru. Azwi ku mazina nka Puffy, Puff Daddy, P Diddy, Love cyangwa Brother Love. Yafashije abahanzi benshi kwamamara nka Mary J. Blige na Notorious B.I.G. Binamuhesheje gukora amarushanwa ya taliki kuri MTV na VH1.
Kuva yatangira gukurikiranwa n’ubutabera, imanza nyinshi zimurega gufata ku ngufu, gukoresha ibiyobyabwenge, gutera ubwoba no gucecekesha abashaka kuvuga.
Uyu munsi afungiye muri gereza ya Metropolitan Detention Center i Brooklyn, New York. Urubanza rwe ruteganyijwe gutangira ku wa 5 Gicurasi 2025.