Guhera ku wa 07 Mutarama 2024, Umwami wa Yorodaniya, Abdullah ll lbn Al-Hussein yari yagiriye uruzinduko rw’iminsi 3 mu Rwanda, yagaragaje ko yanyuzwe n’ukuntu yakiriwe mu Rwanda ndetse ashimira Perezida Kagame uko yahinduye u Rwanda rukaba icyitegererezo nyuma y’ibihe bibi cyane rwanyuzemo.
Abdullah ll lbn Al-Hussein mu ruzinduko yari yajemo yakoze ibikorwa bitandukanye nko gusura ibikorwa birimo Urwibutso rwa Kigali ku Gisozi yasuye kuri uyu wa Mbere tariki 08 Mutarama 2024.
Umwami wa Yorodaniya, Abdullah ll lbn Al-Hussein yashimiye Perezida Kagame abinyujije ku rubuga rwe rwa X agira ati “Ni ibyishimo nshuti yanjye Perezida Paul Kagame ku bwo kunyakira neza.”
Yakomeje Ashima uburyo yabonye Abanyarwanda barongeye kwiyunga nyuma y’ibihe bibi banyuzemo bigishwa amateka y’amacakubiri akageza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abantu benshi barenga miliyoni imwe. Ati “Nakozwe ku mutima kandi nibonera uburyo Abanyarwanda bakoresheje ubumwe n’ubwiyunge byagejeje u Rwanda ku iterambere n’ubukungu bishimwa na bose.”
Umwami wa Yoridaniya Abdullah ll lbn Al-Hussein yagaragaje ko yishimye cyane ndetse avuga ko igihugu cye cyishimiye gukorana n’u Rwanda mu nzego zinyuranye. Perezida Kagame asubiza Ubutumwa bw’Umwami wa Yorodaniya yagize ati “Urakoze muvandimwe Nyiricyubahiro Umwami Abdullah ll lbn Al-Hussein. Ni iby’agaciro kukwakira mu Rwanda, kandi turagushimira ku ruzinduko rwawe.”
Perezida Paul Kagame yakomeje avuga ko u Rwanda na Yorodaniya bihuriye ku ndangagaciro n’imirongo bitandukanye bigamije kuzamura amahoro, ubutabera n’umutekano mu bihugu by’abo. Ati “Tuzakomeza kubakira ku biganiro by’ingirakamaro bigamije kwagura imikoranire n’ubucuti hagati y’abaturage b’ibihugu byacu.”
Ku munsi wa mbere w’uruzinduko Umwami Abdullah ll lbn Al-Hussein akigera mu Rwanda ibihugu byombi byabanje gusinya amasezerano arimo ajyanye n’ubukungu yo gukuraho gusoresha kabiri ibicuruzwa bijya cyangwa biva muri ibi bihugu byombi, uyu muhango wabaye ku wa 07 Mutarama 2024.