Padiri Twagirayezu yavuze uburyo kumugira umusenyeri byamutunguye atabitekerezaga.

Padiri Jean-Marie Vianney Twagirayezu avuga ko yatunguwe n’icyemezo Papa Francis umushumba wa Kiriziya Gatolika ku isi yafashe cyo kumugira Umwepisikopi wa Doyosezi ya Kibungo. Mu kiganiro yagiranye na KigaliToday dukesha iyi nkuru, ubwo hatangazwaga ko ari we wabaye Umwepisikopi wa Kibungo, Padiri Twagirayezu yavuze ko yarasanzwe afite izindi nshingano zo kuyobora Caritas Rwanda atatekerezaga ko bamuhindurira izindi nshingano.

Ati “Iyi nkuru nziza yantunguye ariko nyakirana ukwemera ibyishimo n’icyubahiro. Birumvikana ni ibyishimo kubera ko ari ibya kiriziya yacu twese ndashimira Nyirubutungane Papa Francis wangiriye icyizere akampa izindi nshingano, ndetse ngashimira Abihayimana n’Abepisikopi bacu n’abandi bose dufatanya mu mirimo ya Kiriziya”.

Padiri Twagirayezu avuga ko mwisezerano bakora igihe biyegurira Imana basezerana kuba hafi kugirango aho bamutuma hose kujya kwigisha ijambo ry’Imana ajyeyo.Ati “Izi mpinduka rero nazakiranye ukwemera kandi niryo sezerano ryacu twese Abihaye Imana”. Padiri Twagirayezu avuga ko azakorana neza nabo asanze muri Diyosezi ya Kibungo ariko agashimira byimazeyo Antoine Cardinal Kambanda wari umaze imyaka 4 ayibereye umushumba abifatanya n’izindi nshingano.

Inkuru Wasoma:  Pastor Mutesi byamurenze yihanangiriza Plaisir wa Zaburi nshya n'umujinya k'ubuhemu bukomeye yamukoreye

Ati “Muri Kiriziya tugira umurongo tugenderaho bikadufasha kuzuza inshingano duhawe neza, ibyo rero bizamfasha gukorana neza n’abo nsanze kandi tuzafata igihe cyo kumenyana”. Mu nshingano ze yararimo zo kuba umuyobozi wa Caritas Rwanda avuga ko nta cyuho kizabamo kuko uzamusimbura azakomereza aho yari agejeje. Abajijwe niba ari buhite ajya mu nshingano yahawe zo kuba Umwepisikopi wa Kibungo Padiri twagirayezu yasubije ko agiye kureba abamukuriye bakamubwira ibigiye gukurikiraho nyuma yo guhabwa inshingano. Umupasiteri yishwe n’inzara ubwo yageragezaga kwigana Yesu/Yezu wamaze iminsi 40 atarya.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved