Padiri Luciano Twinamatsiko wo mu gihugu cya Uganda, yigaramye amashusho yashyizwe hanze amugaragaza asambana, nyuma y’uko yatangiye gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga kuva ku wa Kane tariki ya 30 Gicurasi, mbere yo guhererekanywa cyane ku mbuga ziganjemo urwa X.
Muri ayo mashusho uwo bikekwa ko ari Padiri Twinamatsiko agaragara abyinana n’umukobwa ukiri muto bombi bambaye imyenda y’imbere, mbere yo kuyikuramo bagatangira igikorwa cy’abakuze. Uyu mukozi w’Imana by’umwihariko agaragara anonka amabere y’iriya nkumi.
Amashusho akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga bigaragara ko ba nyirubwite ari bo bayafashe, kuko Padiri ubwe agaragara agenda yerekeza camera mu byerekezo bitandukanye kugira ngo ifotore neza.
Aya amashusho by’umwihariko yatumye abakoresha imbuga nkoranyambaga bacika ururondogoro bayatangaho ibitekerezo bitandukanye, birimo iby’uko Kiliziya yagakomoreye abasaseridoti na bo bakaba bakora imibonano mpuzabitsina bitabasabye kububa.
Nyirubwite abinyujije mu bantu be ba hafi, yatangaje ko atari we ugaragara muri ariya mashusho ko ahubwo abayahimbye bayashyizemo isura ye bakoresheje ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence).
Ikinyamakuru Big Eye Ug cyasubiyemo amagambo ye agira ati “Ntabwo ari njyewe. Witegereje neza, wabona ko umutwe w’uriya muntu n’igice cye cyo hasi bitandukanye. Hari uwifashishije Ikoranabuhanga ry’Irikorana mu gushyiramo isura yanjye.”
Icyakora ibi bisobanuro ntabwo byavuzweho rumwe, dore ko abantu benshi bari bamaze kwishyiramo ko uyu mupadiri ari we wakoze iki gikorwa ndetse bagakeka ko yabikoze ashaka kwamamara kurushaho, ariko yabihakanye yivuye inyuma akomeza kuvuga ko bitanamubuza gukomeza umurimo we w’agakiza.
Padiri Lucian yunzemo ko ariya mashusho atazigera amubuza gukomeza kwigisha ubutumwa bwiza abemera Imana, anaboneraho kubasaba kutayaha agaciro. Ubusanzwe uyu mupadiri azwi cyane mu gihugu cya Uganda, nyuma yo kumenyekana ubwo yakiraga icyorezo cya Ebola cyibasiye iki gihugu mu myaka yashize.