Padiri Ubald Rugirangoga wari uzwiho gusengera abarwayi n’ibikorwa by’isanamitima, ubumwe n’ubwiyunge muri Kiliziya Gatolika, ku gasozi kitwa Ibanga ry’Amahoro mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, hatashywe ikibumbano kiri mu ishusho ya nyakwigendera witabye Imana ku ya 07 Mutarama 2021.
Padiri Ubald wabaye Padiri Mukuru wa Paruwasi Cathedrale ya Cyangugu mu gihe kirenga imyaka 32, mu Rwanda yari azwiho cyane kuba yarasengeraga abarwayi, ariko akaba yaranakundiwe guteza imbere Ubumwe n’Ubwiyunge guhera muri 1995 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Aka gasozi kubatsweho ikibumbano cya Padiri Ubald gasanzwe gasengerwaho n’abaturage bavuye imihanda yose. Yari asanzwe asura ibindi bice bitandukanye by’igihugu ajya gusengera abarwayi cyangwa kwigisha ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda.
Padiri Rugirangoga yahawe isakaramentu ry’Ubusaseridoti ku itariki ya 22 Nyakanga 1989 muri Kiliziya ya Mwezi, hashize imyaka 31 mu 2015 aza kuba umuyobozi wa gahunda z’Ubumwe n’Ubwiyunge, atangira kubyigisha hose ahereye muri Paruwasi ya Mushaka muri Diyoseze ya Cyangugu.
Uyu mupadiri yavutse muri Gashyantare 1955 mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu muri Paruwasi wa Mwezi. Amaze kuba Umusaseridoti yagiye yagura gahunda yo kwigisha abanyarwanda gahunda yo kugira Ubumwe n’Ubwiyunge akajya abyigisha muri za Kiliziya zitandukanye kandi akabishimirwa kuko inyigisho yatangaga zafashaga benshi mu mibereho y’abantu.