Padiri wiyita perezida wa guverinona ikorera mu buhungiro yahuye na perezida Tshisekedi mu biganiro bicura umugambi wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda

Padiri Nahimana Thomas wiyita perezida wa guverinoma ikorera mu buhungiro (GREX) aremeza ko yahuye na perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bagirana ibiganiro bigamije guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda. Nahimana yavuze ibi mu mashusho yashyize kuri shene ye ya YouTube ku wa 3 Ukwakira 2023.

Nahimana yavuze ko mu minsi yashize yari yaragiye muri Kongo nyuma yo gusaba Tshisekedi ko bahura bakagirana ibiganiro na we akabimwemerera. Yavuze ko we na Tshisekedi baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo umutekano w’aka karere ndetse n’ibijyanye no gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda bombi bashinja kuba nyirabayazana w’uwo mutekano muke.

Padiri Nahimana ushinjwa gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko icyari gishishikaje Tshisekedi cyane ari u Rwanda, aho mu biganiro bagiranye Tshidekedi yamuhamirije ko ikibazo Atari u Rwanda ahubwo ngo ‘ikibazo ni perezida w’Abanyarwanda Paul Kagame’ avuga ko Tshisekedi yamugaragarije ko azi akarengane n’urugomo Abanyarwanda bakorerwa.

Nahimana yasabye abamukurikira kwihangana ngo kuko ibyo yavuganye na perezida wa Kongo mu minsi iri imbere bizagaragara mu bikorwa. Yagize ati “Icyo perezida Tshidekedi yifuza ni uko muri kariya karere abantu bafatanya mu kubaka ayo mahoro, ubutegetsi bwo mu Rwanda buteza umutekano muke nk’uko yagiye anabivuga mu biganiro no muri Diplomasi no muri LONI, ubwo butegetsi bukava mu nzira.”

Inkuru Wasoma:  RIB yataye muri yombi Gitifu wahondaguye abashinzwe umutekano ba Leta

Nahimana yemeje ko ibiganiro bye na Tshisekedi byatinze cyane ku kumenya icyo we n’abandi barwanya ubutegetso bw’u Rwanda bari gukora mu mugambi wo kubuhirika. Mu kumenya aho bageze mu kubaka ingufu za Oposition zafasha mu guhindura ubutegetsi bw’u Rwanda. Ati “Aho ngaho ntabwo yanyoroheye, ambaza byose n’ukuntu turi kubyubaka, urebye nicyo cyari ikiganiro.”

Yakomeje avuga ko urebye ukuntu Tshisekedi yamuhaye umwanya uhagije, byarangiye abonye ko ari umuntu wo kwizerwa. Ibi byose biri kuba nyuma y’uko hari umwuka utari mwiza hagati y’u Rwanda na Kongo aho icyo gihugu gishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe w’inyeshyamba wa M23.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved